Iteramakofe: Ikipe y’u Rwanda yahize gutwara imidali mu irushanwa y’Akarere ka Gatatu

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina imikino y’Akarere ka Gatatu mu Iteramakofe muri Kenya bahize gutahana imidali.

Ibi babivuze kuri uyu wa Kabiri mbere y’uko bahaguruka berekeza muri Kenya hazabera iyi mikino hagati y’itariki 15 kugeza 25 Ukwakira 2025, aho kapiteni Niyonzima Pacifique yavuze ko bagiye biteguye.

Ati" Tumaze hafi amezi atatu dukora imyitozo, kuko twabimenyeshejwe mbere ko hari amarushanwa, tugiye nk’abantu dufite icyo dushaka kandi ni ukuzana imidali ya mbere kuko ikipe yanjye ndayizeye."

Umutoza w’ikipe y’igihugu Gatorano Jean Claude yavuze ko abakinnyi be bameze neza kandi yizeye intsinzi.

Ati" Mfite abakinnyi bameze neza, bariteguye bihagije , bafite ingufu ndetse n’ubunararibonye ku buryo twizeye kuzahesha ishema igihugu tugatwara imidali ya zahabu."

Ikipe y’Igihugu yari imaze imyaka itandatu ititabira imikino Mpuzamahanga , igiye muri Kenya ijyanye abakinnyi batandatu bazahatana mu byiciro bitandatu birimo ibiro 54, 57, 63, 67, 71 na 75.

Mbere yo guhaguruka berekeza muri Kenya, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakiriwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire wabifurije intsinzi akabibutsa kandi ko bahagarariye igihugu.

Abakinnyi bavuga ko babonye byose bizatuma bahesha ishema igihugu begukana imidali ya mbere
Abakinnyi bavuga ko babonye byose bizatuma bahesha ishema igihugu begukana imidali ya mbere

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka