Umunyavenezuela Maria Corina yegukanye igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (Prix Nobel) cy’uyu mwaka wa 2025, cyegukanywe n’impirimbanyi muri politiki, itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Maria Corina Machado, akaba yagihawe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.

Maria Corina wegukanye iki gihembo asa n’utunguranye kuko atavugwaga cyane mu bagihataniraga, komite igitanga ikaba yaragendeye ku butwari bwe, mu guteza imbere Demokarasi n’uburenganzira bw’abaturage ba Venezuela.
Akimara kumenyeshwa iyi nkuru nziza kuri we, Corina yagize ati “Mana yanjye, Mana yanjye! Mbuze icyo kuvuga”. Ati “Ndi umuntu umwe, ibi ntibyari binkwiriye”.
Uyu mugore azwi kandi mu guharanira ko habaho impinduramatwara mu gihugu cye, ubutegetsi bw’igitugu bugaha umwanya mu mahoro ubugendera kuri Demokarasi.
Ni igihembo cyahatanirwaga n’abatari bake, barimo na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, wavugaga ko yayoboye inzira y’ubwumvikane hagati ya Israel na Paletsine bimaze igihe mu ntambara, aho agace ka Gaza kabaye isibaniro ry’imirwano, Trump akavuga ko amahoro bayakozaho imitwe y’intoki.
Corina yari yariyamamaje mu matora ya Perezida wa Venezuela yabaye umwaka ushize, ariko aza gukurwa ku rutonde rw’abiyamamaza, akaba ari amatora yatsinzwe na Perezida uriho Nicolas Maduro. Biravugwa ko nyuma y’ayo matora, Corina yakomeje kubaho yihishahisha kubera umutekano we, nk’uko bitangazwa na BBC.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|