Hamuritswe ikirango gishya cya Shampiyona ya Volleyball

‎‎Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamuritse ikirango gishya cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore, mbere yo gutangira iya 2025-2026 ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025.

‎Iki kirango gishya (logo) kigizwe n’ ibice bibiri by’ ingenzi, igice cya mbere kijyanye no kwisanisha n’ igihugu, aho barimo imirasire y’izuba inagaragara mu ibendera ry’ Igihugu, Imisozi isobanura ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi 1000 ndetse iri mu mabara atatu (Icyatsi kibizi, Umuhondo n’ubururu) amabara asangwa mu ibendera ry’umukino Rwanda.

‎Igice cya kabiri kigaragaza bimwe mu byifashishwa mu mukino wa Volleyball, harimo urushundura, umupira wa Volleyball ndetse n’ amagambo ( RNVL) Rwanda National Volleyball League.

‎Amakipe icyenda arimo Kirehe VC yagarutse mu bagabo, niyo azakina shampiyona ya 2025-2026 ariyo APR VC, EAUR VC, Gisagara VC, Kepler FC, Kigali Volleyball Club, Police VC, REG VC na RP Ngoma.

Mu bagore amakipe arindwi niyo azakina shampiyona ya Volleyball 2025-2026 ariyo APR WVC, EAUR WVC, Kepler WVC, Police WVC, RP Huye WVC, RRA WVC na Ruhango WVC

‎Imikino ifungura umwaka w’ imikino mushya izatangira ku wa 17 Ukwakira 2025, Kepler WVC yakira APR WVC ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, bavemo hakina REG VC na Kepler VC Ku isaha ya saa Mbiri z’umugoroba, imikino yose izakinirwa muri Petit Stade Amahoro i Remera.

‎Muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 imikino ya nyuma ya kamarampaka isoza shampiyona, bazakina imikino itanu batanguranwa intsinzi eshatu aho kuba intsinzi ebyiri zatanguranwaga hakinwa imikino itatu nk’uko byagenze muri umwaka ushize.

‎Ni shampiyona itegerejwe n’abatari bacye, ukurikije uko amakipe yiyubatse aho nko mu bagabo Sylvestre Ndayisaba, Ronald Muvara na Gatsinzi Venuste berekeje muri Gisagara VC nayo imaze iminsi ititwara neza mu gihe Merci Gisubizo na Crispin Ntanteteri bari muri REG VC naho Gloire Niyonkuru na Gideon Angiro bari muri Police VC.

Gahunda y'imikino ifungura shampiyona, ku wa Gatanu
Gahunda y’imikino ifungura shampiyona, ku wa Gatanu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka