Afahmia Lotfi wangiwe gukoresha imyitozo, yahagaritswe na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo Afahmia Lotfi n’umwungiriza we, nyuma yo kumwangira gukoresha imyitozo kuri uyu ya Mbere yageze ku kibuga.

Ibi iyi kipe yabitangarije mu itangazo yashyize hanze ku mugoboroba wo kuri uyu wa Mbere, aho yavuze ko uyu Munya-Tunisia ndetse n’umwungiriza we Azouzi Lotfi bahagaritswe.

Yagize iti" Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika mu nshingano Umutoza mukuruAfhamia Lotfi n’Umutoza wungirije wa kabiri Azzouz Lotfi."

Muri iri tangazo Rayon yakomeje ivuga ko ikipe izakomeza kuba iri gutozwa na Harna Ferouzi wari umutoza wa mbere wungirije.

Iti" Umutoza wungirije Haruna Ferouz n’abandi bakorana barakomeza inshingano zo gutegura imikino iri imbere."

Yangiwe gukoresha imyitozo, nyamara yageze ku kibuga

Kuri uyu wa Mbere, Rayon Sports yasubukuye imyitozo mu Nzove aho uyu mutoza yageze ari hamwe n’umwungiriza we ariko yangirwa gutoza kugeza ahavuye. Aha ku kibuga cyo mu Nzove, Afahmia Lotfi yaganiriye by’igihe gito na Visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Prosper wamuzanye muri iyi kipe bitemerwana na bamwe mu bandi bayobozi kugeza kuri Perezida Twagirayezu Thaddee.

Kutemeranywaho n’abayobora Rayon Sports byagaragaye kuva ku munsi wa mbere asinyira iyi kipe ndetse na mbere yaho ubwo bari bakiri mu biganiro, ndetse mu mikino yo kwitwegura umwaka w’imikino 2025-2026, mu bihe bitandukanye Perezida Twagirayezu Thaddee akaba we yaranageze aho avuga ko abakinnyi birwanaho mu kibuga.

Afahmia Lotfi ntabwo azongera gutoza Rayon Sports

Nubwo Rayon Sports itatangaje igihe yahagaritswe ariko amakuru Kigali Today ifite ni uko Afahmia Lotfi wari waratangajwe nk’umutoza wa Rayon Sports muri Gicurasi 2025 agasinya imyaka ibiri, yahagaritswe ukwezi ariko akaba atazongera gusubira mu kazi kuko hari gutegurwa uko azatandukana nayo burundu ariko hubahirijwe amategeko, agababwa ibisabwa.

Afahmia Lotfi ahagaritswe amaze gutoza Rayon Sports imikino itanu y’amarushanwa irimo ibiri ya CAF Confederation yatsinzwe na Singida Black Stars akanasezererwa ndetse n’itatu ya shampiyona yatsinzemo umwe, agatsindwa undi, akanganya undi.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka