Uko Perezida Kagame yarinze amarangamutima ye mu gihe yari ayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Paul Kagame yavuze ukuntu yabwiye abasirikare ayoboye kureka kumwereka aho abantu biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo arinde amarangamutima ye.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka y’u Rwanda, Perezida Kagame yagize ati "mbere babonaga aho abantu bamaze kwicwa, bati ngwino urebe, nuko nkabona ubugome bakoresheje babica. Byabaye kabiri gatatu."

Yongeraho ati "byageze aho ndababwira nti ntimuzongere kubinyereka. Impamvu, jyewe naratekereje ndavuga nti ninkomeza kureba ibi bintu ndi umuyobozi, bizatuma mfata ibyemezo bitari byiza."

Pereazida Kagame wari uyoboye ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ndetse zikirukana abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, yavuze ko abarokotse bababaye cyane, ndetse u Rwanda rukaba rwarabasabye ibintu biremereye cyane.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga Miliyoni mu mezi atatu, kuva muri Mata kugera mu ntangiriro za Nyakanga 1994,

Yahagaritswe n’ingabo za RPA Inkotanyi, zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame. Guhagarika Jenoside byakurikiwe n’urugendo rukomeye rw’ubumwe n’ubwiyunge, ubudaheranwa, ndetse n’iterambere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka