Rayon Sports yatandukanye na Aimable Nsabimana

Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na myugariro Aimable Nsabimana ku bwumvikane.

Ibi byemejwe n’itangazo Rayon Sports yashyize hanze ivuga ko ko yatandukanye n’uyu mukinnyi itigeze ishakira ibyangombwa byo gukina umwaka w’imikino 2025-2026.

Yagize iti " Rayon Sports na Aimable Nsabimana bemeranyije gutandukana ku bwumvikane."

Bivugwa ko Nsabimana Aimable wari usigeje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports ashobora kwerekeza mu gihugu cya Libya kuko hariyo amakipe amwifuza.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka