Guha impamyabushobozi abigiye imyuga ku murimo bizatuma nta mukoresha ubashidikanyaho

Ubwo Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, (STECOMA) yahaga impamyabushobozi (certificates) abafundi 500 bigiye ku murimo mu Mujyi wa Kigali, abazihawe babyishimiye, bavuga ko noneho zizaborohereza mu gusaba akazi no kugahabwa, kuko ari igihamya cy’uko bafite ubumenyi muri ako kazi.

Abizerwa Leontine, umwe mu bahuguwe, yagize ati “Bampaye ikizamini ndagikora, baratubwira ngo ubwo ni ukuzategereza, ku bw’amahirwe hashize iminsi, baje kumpamagra bambwira ko natsindiye seritifika, ndishima cyane. Ubu nta kibazo akazi ngiye kujya ngakora nta mpungenge kuko nzajya nitwaza seritifika ndetse y’ikoranabuhanga muri telefoni. Nkababwira ngo dore ibyo nize nje gusabira akazi ni ibi ngibi.”

Mugenzi we witwa Nsanzimana Providence, na we yagize ati “Byari imbogamizi ikomeye kuri jyewe kuko najyaga gusaba akazi bakakanyima, najya muri kampani bakambwira bati ni iki cyatwereka ko wabyize? Nkabura icyo nsubiza. Uyu munsi kuba nayibonye ni ibyishimo kuri jyewe ndetse no ku muryango wanjye.”

Umugwaneza Florence yishimiye ko ubu afite icyangombwa cyemeza ubumenyi afite mu bwubatsi
Umugwaneza Florence yishimiye ko ubu afite icyangombwa cyemeza ubumenyi afite mu bwubatsi

Umugwaneza Florence ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki, na we akaba akora akazi ko kubaka avuga ko kuba bahawe impamyabushobozi bigiye guhindura uko bafatwaga n’abakoresha babafataga nk’abakora ibyo batazi.

Yagize ati “Icyo igiye guhindura najyaga kwaka akazi bakambaza dipolome cyangwa impamyabushobozi nkayibura, nkaba mfite ubwoba ko nzirukanwa ariko ubu ubwoba bwashize mbaye umukozi wemewe n’amategeko.”

Umuyobozi wa gahunda yo guteza imbere ubumenyingiro mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Eugene Uwimana, na we ahamya ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane ku rubyiruko.

Eugene Uwimana wo muri RTB
Eugene Uwimana wo muri RTB

Yagize ati “Iyi seritifika rero kugira ngo umuntu uyihawe izamugirire akamaro, natwe dukora ku buryo dutanga seritifika ku muntu koko uyikwiriye. Hariho integanyanyigisho ituyobora dukurikiza tuba twarakoze dufatanyije n’abari muri aya mahuriro y’abafundi nka STECOMA, noneho tugashaka inzobere (Experts) zibisobanukiwe, ni bo badufasha mu isuzuma (assessment) icyo basanze umuntu afitemo ubumenyi ni cyo tumuhera seritifika.”

Habyarimana Evariste, Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, avuga ko abenshi muri abo bafundi baba baratangiye ari abayedi, bakigira ku murimo, nyuma bakoreshwa isuzuma bagaragaza ko hari ubumenyi bafite bagahabwa impamyabushobozi.

Ati “Uyu munsi 500 bahawe impamyabushobozi mu Mujyi wa Kigali. Iyi mpamyabushobozi ifite agaciro cyane ku mufundi. Nka sendika bidufasha kubakorera ubuvugizi, gufasha mu kuvugana n’amasosiyete kugira ngo abahe amasezerano y’akazi ndetse no kubona akazi kuko aba afite ikimuranga.”

Habyarimana Evariste, Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA
Habyarimana Evariste, Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ivuga ko hari byinshi bimaze gukorwa mu cyerekezo kigari cy’Igihugu cyo guhanga imirimo.

Usibye ubwubatsi, gahunda yo kwigira ku murimo yageze no mu bindi byiciro by’umurimo birimo urwego rwo gucukura amabuye y’agaciro, abogosha, abakora iby’ubwiza, ababaji no mu badoda.

Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yagize ati “Nk’uko mwabyumvise mu cyiciro cy’ubwubatsi gusa, tumaze kugera ku bihumbi 39. Mu bucukuzi na ho mu minsi yashize hari abahawe impamyabushobozi, mu bogosha, mu bakora iby’ubwiza, mu babaza, mu badoda,… gahunda ya NST2 ni ukongera umubare ushoboka w’urubyiruko rwigira ku murimo kugira ngo dusubize cya kibazo cy’abakoresha bavuga ngo dukeneye urubyiruko rufite ubumenyi twifuza butuma twongera umusaruro tugatera imbere.”

Mwambari Faustin wo muri MIFOTRA avuga ko kwigira ku murimo bizafasha cyane cyane urubyiruko kugira ubumenyi bukenewe buzabafasha mu gukora akazi kabo neza
Mwambari Faustin wo muri MIFOTRA avuga ko kwigira ku murimo bizafasha cyane cyane urubyiruko kugira ubumenyi bukenewe buzabafasha mu gukora akazi kabo neza

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024 – 2029) harimo guhanga imirimo nibura ibihumbi 250 buri mwaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka