Uwashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye, hari umurongo tutamwemerera kurenga - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kuba Abanyarwanda barabohotse, baribohoye ibibaranga nta pfunwe bibatera kuko ari byo bakwiye kuberaho cyangwa bakabipfira biramutse ari ngombwa.

Ni bumwe mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri kuri uyu wa Gatandatu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwagize amateka mabi, ariko uyu munsi Abanyarwanda bafite inshingano yo kuvuga ko nubwo ari amateka yabo ariko atari ko byari bikwiye kuba bimeze.

Yagize ati “Si ko dukwiye kuba twarabaye, ni nacyo kwibohora bivuze, Abanyarwanda, kuba twarabohotse, twaribohoye, ibituranga nta pfunwe bidutera. Ni ko bikwiriye kuba bimeze. Ibyo nibyo twaberaho, ni nabyo twapfira biramutse ari ngombwa. Umuntu aberaho icyo yemera kigeze kuri uru rwego cyangwa se wanagipfira. Niho u Rwanda rugeze.”

Yunzemo ati “Nagira ngo mvuge ngo, niho rugeze kubabishaka n’abatabishaka. Abatabishaka turaguhendahenda, rwose turinginga bikarambirana, ariko iyo ubonye bigeze ahantu bigiye gufata indi sura ishobora gusubiza abantu mu mateka tuzi mabi, apana! Ukata umurongo pe, uwurenga akabyishyura. Ntacyo twishisha kuri icyo ngicyo.”

Perezida Kagame yavuze ko guhendahenda avuga, ari ko kwavuyemo gufata n’umuntu wishe abantu abyemera kandi abyigamba, hagashakwa uko yababarirwa kugira ngo yongere abe umuntu.

Ati “Iyo ubikora, ntabwo ari uko cya cyaha kitaremereye, ahubwo nk’abantu ni uko icyo cyaha ushaka ko kitazasubira, ariko uhereye no kuri wa wundi wagikoze cyangwa wakigizemo uruhare. Kumuha ubuzima bushya niba abishaka ngo yongere abeho.”

Yunzemo ati “Ibi ndabitindaho kubera ko nzi ko abenshi muri hano, muri urubyiruko, muracyari bato, bamwe aya mateka ubundi ntaho muhuriye nayo, usibye kuyasoma, kuyamenya, kuba yarabagizeho ingaruka. Ariko kuyatindaho, ni ukuvuga ngo mubyumve neza, icyabaye buriya, bifite impamvu byashingiyeho bijya kuba. Bifite politike, ingengabitekerezo, impamvu nyinshi yatumye biba. Utabikosoye, utarebye neza, byakongera no muri mwebwe nubwo mwiyita ngo muri bato ntaho muhuriye nabyo. Kurera nicyo bivuze.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko uko abana bakura n’ibyo bakuriyemo, abo bakuriyemo, bagira uruhare mubyo batuma batekereza, n’ibyo bakora buri munsi.

Ati “Aya mateka yabaye mu gihugu cyacu ntabwo ari impanuka yabaye, Oya! Ni politike mbi, uburere bubi, ibikorwa bibi, bigakorwa ndetse umuntu agashimirwa ko yakoze ibikorwa bibi, cyangwa bikagera aho byumvikana ko nta n’icyo bitwaye, ubwo bikaba umuco. Nta mpanuka yabaye.”

Abitabiriye iyi nama babwiwe ko nubwo amateka mabi y’u Rwanda hari aho ahuriye n’ibyaturutse hanze, ariko n’Abanyarwanda babigizemo uruhare cyangwa cyane rwo kubyemera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka