Bene Sosthene Munyemana babwiye urukiko ko umubyeyi wabo ari ‘Imana y’i Rwanda’
Urubanza rwa Dr. Sosthene Munyemana wajuririye igihano cy’imyaka makumyabiri n’ine y’igifungo iki cyumweru rwashojwe n’ubuhamya bw’abana be mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa.

Umwaka ushize, Munyamana wari umuganga ku bitaro bya Kaminuza I Butare akaba n’umwarimu wa Kaminuza, yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe cyane cyane I Tumba muri Huye y’ubu.
Abatangabuhamya bagiye bavuga ko Munyemana yari afite imfunguzo za segiteri, akaba yarashyizemo abatutsi, nyuma bakaza kwicirwamo. We avuga ko ngo yabashyizemo agamije kubarinda.
Bavuga kandi ko Munyemana yahaga amabwiriza abicanyi babaga ku irondo no kuri za bariere zari zigamije kwibasira abatutsi, nyamara byose arabihakana.
Abana be babiri babwiye urukiko ko umubyeyi wabo ari imfura cyane, kuko yabatoje uburere bwiza ubu bakaba barakuze bakubaka ingo zabo. Bavuze ko kuva bakiri n’ibitambambuga batigeze babona agirira nabi n’agasimba kangana n’isazi, nkanswe kugirira nabi ikiremwamuntu.
Umwe muri aba bana, yatangiye avuga ko yakuriye mu Bufaransa, ariko akomoza ku myaka ine n’igice yamaze mu Rwanda kuva mu 1989, ubwo bagarukaga mu gihugu, kugera tariki ya 14 Kamena 1994 ubwo bahungaga u Rwanda kuko ngo bumvaga bari mu kaga.
Nyuma bahungiye i Kinshasa banyuze i Goma muri Zayire, maze muri Nzeli y’uwo mwaka bagera mu Bufaransa.
Bidatinze, ngo ubuzima bwabo bwarahindutse kubera ikirego cyarezwe se, aho agira ati “Bashatse kumugerekaho ibintu atakoze, aho ngo bamwitaga Rubaga rwa Tumba(imvugo ishaka kwerekana ko nta mbabazi yagiraga, yicaga cyane).
Yagize ati ‘Data ntiyakora ibyo. Ni umugwaneza utanica n’isazi. Abamuzi bose bemeza ko ari umugabo w’ubwenge n’ubupfura. Umuntu mwiza, rimwe na rimwe wumvaga buri wese akora ibyiza nk’uko abikora.”
Aha kandi umwana we yongeraho ko se atari umuntu wajyaga gusenga mu rusenngero, ariko ngo yari afite uburyo bwe asabana n’Imana ngo akavuga ati “Isengesho ryanjye ni ibikorwa byanjye.” Aha rero niho umutangabuhamya yabajije urukiko ati: “Ni gute data yahinduka inyamaswa mu gihe gito nk’icyo? Birashoboka? Oya! Data ni umwere.”
Perezida w’urukiko yamubajije ku buzima bwe nk’umwana wari ufite imyaka 13 icyo gihe — uko bari babayeho mbere, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo, maze asubiza ko ababyeyi babo babatoje urukundo n’ubumuntu.
Mu gihe cya Jenoside, yibuka ko ngo abantu benshi bahungiye mu rugo rwabo iminsi mike, kandi yabonaga ubwoba mu maso yabo, cyakora ngo nta muntu wigeze ajya kubasaka. N’ubwo bimeze bityo ariko, ngo hari igihe uyu mutangabuhamya ubwe yajyaga agira ubwoba, kuko ngo hari nk’igihe abicanyi bigeze kumupfukamisha, bashaka kumugirira nabi, maze se amubomororaho.
Ku bijyanye n’inama abandi batangabuhamya bavuze ko zabereye kwa Munyemana, umutangabuhamya we yavuze ko se nta nama n’imwe yabayemo. Ku myaka cumi n’itatu yari afite icyo gihe, yavuze ko nta muntu azi mu bashinjwa, cyangwa bahamwe n’icyaha cya Genocide yakorewe abatutsi, yewe habe na Jean Kambanda, uwabaye Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’Abatabazi.
Abatangabuhamya benshi b’ubushinjacyaha icyakora, bagiye bavuga ko Kambanda yari afitanye ubucuti bwihariye na Munyemana.
Abatangabuhamya bandi, bagiye bavuga ko Munyemana yatangaga amabwiriza, ariko umwana we yavuze ko nta byinshi aziho uretse ko yaje kumenya nyuma ko se yajyaga mu irondo rimwe na rimwe, ariko atigeze ajyana na murumuna we Gustave.
Perezida amubajije niba se yarabarizwaga mu ishyaka rya politiki. Yamusubije ati: “Yari umunyamuryango usanzwe wa MDR. Yatangiye kuvuga politiki nyuma y’igihe cya politiki ishingiye ku mashyaka menshi ariko ntiyigeze avuga nabi Abatutsi cyangwa undi muntu uwo ari we wese.”
Uyu mutangabuhamya rero, avuga ko nyuma ya Jenoside atigeze asubira mu Rwanda kubera ubwoba, kuko azi ko ngo hari abantu bahindutse abicanyi, ariko se we ntabwo yari umwe muri bo — “Data afite ubwenge bw’umutima.”
Nyuma y’uyu mutangabuhamya, umuvandimwe we umugwa mu ntege, na we yaje yunga mu rye.
Yabajijwe ku byerekeye irondo cyangwa ibikorwa byo gucunga umutekano, aravuga ati: “Ndibuka ko rimwe na rimwe papa yajyaga mu irondo ku isaha y’ijoro, ariko ntabwo yajyaga gufata abantu cyangwa gukora ibikorwa byo kurwanya abandi. Yajyaga kureba niba nta barara batwika amazu, nk’abandi bagabo b’aho.”
Ku bijyanye n’amakuru y’uko se yakoranye n’abicanyi cyangwa yari mu nama z’umutekano, yavuze ko ibyo byose yabimenye nyuma, mu makuru y’itangazamakuru: “Numvise ibyo bavuga mu binyamakuru mu Bufaransa, numva ko ari ibintu bitangaje. Sinigeze mbibona na rimwe.”
Ku bijyanye n’ijambo ry’umuvandimwe we, uyu mutangabuhamya na we yatsindagiye ko se ari inyangamugayo agira ati “Papa yari umuntu w’amahoro, w’inyangamugayo. Ntabwo yari umuntu ushobora kwica, byaba bitangaje pe. Uko data ateye, ntiyashoboraga no kwica isazi.”
Ku bibazo by’imvugo yamenyekanye cyane aho bita se ko ari Rubaga, “Le boucher de Tumba” uyu mutangabuhamya avuga ko ngo iyo nyito yamubabaje cyane kuko agira ati“Uwo muntu bavuga si data.”
Ibi bavuze kandi, ntaho bitandukaniye n’ibyo nyina yavuze mu minsi ishize, ubwo na we yumvwaga n’urukiko.
Uru rubanza rwatangiye kuwa 16 Nzeli, rukaba ruzasozwa mu mpera z’uku Kwakira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|