Amakimbirane mu miryango, imbogamizi mu iterambere ry’umwana w’umukobwa
Amakimbirane yo mu miryango agaragazwa nk’inzitizi ikomeye ku iterambere ry’umwana w’umukobwa, bikaba byamuviramo nko guta ishuri, guhohoterwa mu buryo butandukanye, kwishora mu ngeso mbi, bikaba byatuma ejo hazaza he hadindira.

Iki kibazo gikunze kwigaragaza cyane cyane mu bana b’abakobwa, kuko iyo iwabo hahora amakimbirane, ntibabona uburere bukwiye bikabagiraho ingaruka nyinshi zirimo inda zitateganyijwe, bagatangira kurera kandi na bo bari bagikeneye kurerwa, ndetse bakaba banahandurira indwara zidakira harimo n’icyorezo cya Sida.
Ineza Annet wiga muri GS Nkubi, asaba ababyeyi kurushaho gutanga uburere bwiza ku bana babo, kugira ngo uwo muco na bo bazawukurane.
Ati “Twebwe urubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa dutwarwa na byinshi bishobora kudushuka bikatwangiriza ubuzima. Dukeneye rero igitsure n’inama z’ababyeyi n’abandi bantu bakuru zidusigasira muri uru rugendo, kugira ngo turenge ibishuko natwe tuzavemo ababyeyi babereye u Rwanda.”
Mugenzi we ati “Muri iki gihe ubuzima buragoye, usanga ababyeyi bazinduka bajya gushaka igitunga urungo, ntibabone umwanya wo kutuganiriza cyane cyane twe abakobwa, ngo tugire amakuru ahagije yadufasha kumenya uko twitwara hanze aha. Iyo rero hajemo n’amakimbirane hagati y’ababyeyi biba bibi kurusha, nk’aho nzi duturanye bahora mu ntonganya, ubona abana baho barahungabanye, ku buryo kugira uwo bashuka byoroshye”.

Dr. Ndayisaba Ferdinand ushinzwe ibikorwa mu muryango mpuzamahanga ushinzwe gukumira ubwandu bushya bya Virusi itera SIDA no kwita ku bafite virusi yayo, AHF Rwanda, mu ntara y’Amajyepfo, agaragaza ko gutererana umwana w’umukobwa ari ugushyira ubuzima bwe mu kaga.
Agira ati "Iyo umwana w’umukobwa yitaweho n’ababyeyi be uko bikwiriye, bakamuha uburere bwiza, bituma uwo mwana akura neza, akiga akiteza imbere akigirira akamaro ndetse akanakagirira n’Igihugu muri rusange. Iyo atitaweho rero, birumvikna ko bishyira ubuzima bwe mu kaga".
Dr. Ndayisaba avuga ko imibare yo mu nzego z’ubuzima igaragaza ko abakiri bato kuva ku myaka 15 kugeza kuri 24, bihariye nibura 63% by’abandura virusi itera SIDA.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, avuga ko imbogamizi ya mbere umwana w’umukobwa afite ituruka ahanini mu muryango, kuko igihe ababyeyi be batabashije kwita ku burere bwe ashobora no guta ishuri kuko ataba afite gikurikirana.
Ati “Ubundi iyo umukobwa ari mu myaka y’ubwangavu aba akeneye cyane gukundwa n’ababyeyi, ariko iyo bamurekuye, atoragura izindi ngeso bikamwangiza.”
Mu Karere ka Huye habarurwa ingo zisaga 600 zibana mu makimbirane nk’uko ubuyobozi bw’ako karere bubigaragaza, aho abazigize batabasha kwita ku bo babyara ngo babahe uburere bwiza, bwazabaherekeza kugira ngo bazabe ingirakamaro.

Iby’iki kibazo cy’amakimbirane mu ngo cyagarutsweho ubwo ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tuma, aho umuryango AHF Rwanda wifatanyije n’abatuye ako karere ndetse n’abandi bitabiriye kwizihiza uwo munsi.
Uwo munsi wari wizihijwe ku nshuro ya 11, insanganyamatsiko yawo igira iti “Umukobwa ndi uw’agaciro”, ukaba ugamije kwibutsa abatuye Isi kwita ku bibangamiye umwana w’umukobwa kugira ngo bishakirwe ibisubizo, hagamijwe kumuteza imbere.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|