Madagascar: Igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwa Andry Rajoelina

Muri Madagascar, abasirikare barangajwe imbere na Col. Michael Randrianirina batangaje ko bakuye ku butegetsi Perezida Andry Rajoelina, nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko itoye umwanzuro wo kumweguza imushinja guta akazi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, biturutse ku itsinda ry’abasirikare baherukaga kwiyunga ku bari bamaze iminsi mu myigaragambyo, ari na ryo Col. Michael Randrianirina yari arimo, akaba ari na we watangaje ko Rajoelina atakiri Perezida wa Madagascar.

Ahagaze imbere y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, Col. Randrianirina yagize ati “Uyu munsi twafashe ubutegetsi. Dusheshe Sena n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga. Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite irakomeza gukora”.

Nyuma y’iryo jambo, abantu benshi buzuye ku kibuga cyitiriwe iya 13 Gicurasi, bafite amabendera y’igihugu ndetse banaririmba.

Col. Randrianirina yakomeje agira ati “Tugiye gushyiraho komite igizwe na bamwe mu ba Ofisiye mu gisirikare, mu bajandarume ndetse no muri Polisi y’Igihugu. Hashobora kuzabamo n’abajyanama b’abasivili. Iyi ni yo komite izakora akazi ka Perezidansi, nyuma y’igihe gito tuzashyiraho Guverinoma ya gisivili”.

Amakuru avuga ko Perezida Andry Rajoelina yari yavuye mu gihugu ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025, abifashijwemo n’indege ya gisirikare y’u Bufaransa ku bwumvikane na Perezida Emmanuel Macron, gusa aho yahungiye ntihavuzwe, ibi akaba yarabitewe n’uko hari hari amakuru yavugaga ko yashoboraga kwicwa.

Andry Rajoelina wakuwe ku butegetsi
Andry Rajoelina wakuwe ku butegetsi

Rajoelina yagiye ku butegetsi bwa Madagascar ku nshuro ya mbere mu 2009, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwari buriho icyo gihe. Manda yakurikiyeho guhera 2014 ntiyayiyoboye, ahubwo agaruka muri 2018 atsinze amatora ndetse yongera kuyatsinda muri 2023, ari na yo manda atabashije gusoza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka