Uko ikoranabuhanga ryibanda ku buzima n’ubuhinzi ryatanga ibisubizo mu Rwanda
Urwego rw’ubuzima n’urw’ubuhinzi ni zimwe mu zikomeye kuko zifatiye runini ikiremwamuntu, kubera ko ibiva mu buhinzi ari bimwe mu bituma umuntu arushaho kugira ubuzima bwiza, kandi igihe umuntu adafite ubuzima buzima, kiba ari igihe cyo kwitabwaho n’abaganga kuko hari ikiba kitagenda mu mubiri.

Ni inzengo bitewe n’uko ziri mu nkingi za mwamba, usanga zishorwamo akayabo yaba mu ngengo y’imari ya Leta cyangwa se mu bafatanyabikorwa bayo batandukanye, hagamijwe kugira ngo abanyagihugu barusheho kugira ubuzima buzima, kuko kubugira ari byo binabashoboza gutekereza no kugira imbaraga zo gukora ibikorwa biganisha ku iterambere ry’Igihugu.
Binyuze mu imurikabikorwa (Festival Cooling) ry’IKigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ikonjesha n’uruherekane rwaryo (Africa Center of Exellence for Sustainable Cooling and Cold Chain/ACES), hagaragajwe ibikoresho n’uruhare rw’ingenzi rw’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubika ibikenera ubukonje mu rwego rw’ubuzima n’ubuhinzi mu Rwanda.
Muri iri murikabikorwa harimo kugaragarizwa ibisubizo bigezweho bifasha mu kubungabunga inkingo, amaraso n’ibiribwa bishobora kwangirika vuba.
Inzego n’imiryango mpuzamahanga yita ku buzima ivuga ko hagati ya 25% na 50% by’inkingo zangirika bitewe n’uko zitabikwa neza, cyangwa kudakoresha neza amacupa y’inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Abashakashatsi bavuga ko inkingo zo mu bwoko bwa mRNA zikenera uburyo bwizewe bwo kubikwa ku bushyuhe bukwiye, ibigora cyane ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubera ko ibyinshi bitagira uburyo bwizewe bwo gukonjesha.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ACES, Prof. Toby Peters, yagaragaje ko ubukonje ari igice cy’ingenzi ariko kigaragara gake mu buzima bwa buri munsi, kandi bufasha mu bintu byinshi birimo kubika ibiribwa.
Yagize ati “Ubukonje ni igikorwa remezo cy’ingenzi nk’uko umuyoboro w’amazi cyangwa insinga z’amashanyarazi biba ari ingenzi. Bufasha kugeza ibicuruzwa nk’ibiribwa n’inkingo ku baturage. Ubukonje bugomba kuba buri kuri bose, buboneka kandi burambye, kugira ngo bukomeze kurinda ubuzima n’imibereho myiza.”

Harimo kumurikwa ikoranabuhanga rifite ibisubizo ku bibazo bigaragara mu buhinzi n’urwego rw’ubuzima
Mu birimo kumurikwa, harimo ikoranabuhanga rifite ibisubizo byo mu rwego rw’ubuzima n’ubuhinzi. Herekanwe ibyumba bikonjesha bikoresha imirasire y’izuba, frigo, imashini zishyushya amazi n’ibikoresho byo mu ngo bishobora gufasha abatuye ahatagerwa n’umuriro w’amashanyarazi.
Harimo icyumba gikoresha imirasire y’izuba gikonjesha ku bushyuhe bwa 4°C, gishobora kwifashishwa nk’ububiko bw’imboga n’imbuto.
Ni ibyumba byamaze gushyirwa mu duce twumwe tw’Uturere twa Bugesera, Kamonyi na Nyamagabe, bifasha abahinzi kubika umusaruro wabo neza, kugabanya igihombo baterwaga no kwangirika kwawo, no kongera amafaranga binyuze mu gukoresha ibisubizo birambye kandi bibasha kugera kuri bose.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe ubuhinzi Dr. Florence Uwamahoro, avuga ko hakiri urugendo rurerure rwo kubungabunga umusaruro wabonetse mu buhinzi by’umwihariko mu bihingwa byiganjemo imboga n’imbuto, ku buryo ikoranabuhanga ryagaragajwe ari igisubizo kirambye kizafasha mu kugabanya iyangirika ry’uwo musaruro.
Ati “Nk’uko bigaragara muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu na PSTA5, harimo ko tuzagabanya umusaruro wangirika ku kigero gishimishije, tukumva uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu kugabanya iyangirika ry’umusaruro muri rusange nyuma yo gusarura. Hari n’irindi koranabuhanga rizifashishwa mu kureba ibikomoka ku matungo nk’inyama n’amafi, n’ibindi byose tubona nk’ibyo kurya by’Abanyarwanda, kugira ngo bigere ku baguzi bigifite ubuziranenge.”

RAB igaragaza ko kugira ubushobozi bw’ikoranabuhanga rikonjesha ari kimwe mu byihutirwa mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane muri gahunda ya PSTA 5, igamije kunoza uburyo bwo kubika umusaruro no kugabanya igihombo giterwa n’iyangirika ryawo.
Hagaragajwe ikoranabuhanga rya VACCAiR
Muri iri murikabikorwa hanagaragarijwemo umushinga Vaccine Cold-Chain and Aerial Innovation for Resilience (VACCAiR) uri mu igerageza, ugamije gukoresha utudege duto (drones) mu kugeza inkingo ku bigo nderabuzima mu gihe kizaza.
Umukozi uhagarariye ishami rishinzwe ubuzima bukomatanyije muri ACES, Jean Pierre Musabyimana, avuga ko umushinga barimo kugerageza uzafasha mu kugeza inkingo kwa muganga hifashishijwe utudege duto.
Ati “Iyi nzira yo kugereza ku gihe inkingo kwa muganga izafasha kugabanya umubare munini w’ibikoresho bikonjesha, kongera imikorere myiza no gutuma inkingo zigera ku baturage bose, hubahirijwe ubushyuhe cyangwa ubukonje bukenewe kuri buri bwoko bw’inkingo.”
ACES ikomeje gukora ubuvumbuzi no gutanga amahugurwa hagamijwe kubaka uburyo burambye kandi bwizewe, bugera kuri bose mu gukwirakwiza ibyuma bikonjesha mu gihugu hose, mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku ntego za Vision 2050.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|