Perezida wa FERWAFA mu bahawe inshingano muri FIFA
Abanyarwanda barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice, Anne Lise Alida Kankindi wo muri AS Kigali, bahawe inshingano mu nzego z’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ’FIFA’, basanzemo Ambasaderi Martin Ngoga.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yagizwe umwe mu bagize Akanama Gashinzwe Kurwanya Irondaruhu ndetse n’Ivangura, Anne Lise Alida Kankindi usanzwe ari umuyobozi mu ikipe ya AS Kigali, agirwa umwe mu bagize Akanama Gashinzwe Ikoranabuhanga, Guhanga Ibishya no kujyanisha n’igihe ruhago.
Shema Ngoga Fabrice na Anne Lise Kankindi, basanze muri FIFA, Ambasaderi Martin Ngoga asanzwe ari Umuyobozi w’Akanama Gashinzwe imyitwarire, inshingano arimo kuva muri Gicurasi uyu mwaka gusa yari asanzwe anarimo kuva mu 2021.
Aba bayobozi bose bashyizwe muri izi nshingano, bazibamo mu gihe kingana n’imyaka ine ariko bakaba bashobora kugira manda eshatu zitandukanye.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|