Muhanga: Urubyiruko rurasabwa kwemera kugirwa inama, ariko rugashungura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwemera kugirwa inama, ariko rukanagira uruhare mu gusesengura cyangwa gushungura izo nama rugirwa niba hatarimo izarushora mu ngeso mbi.

Urubyiruko rurafasha utishoboye kobona aho aba
Urubyiruko rurafasha utishoboye kobona aho aba

Babisabwe mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, ahakozwe umuganda udasanzwe wo kubaka inzu zirindwi z’abaturage basenyewe n’ibiza, zigeze mu gihe cyo gushyiraho ibisenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ari ibikorwa bihuriranye n’ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, aho urubyiruko ruzafatanya n’abaturage gukora ibikorwa bibakura mu bwigunge, kandi bagafatanya kurwanya ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.

Avuga ko muri uku kwezi, imiryango isabwa kwita cyane ku gutoza abana umuco wo gukora, nk’uko intego y’ubukorerabushake ishingiye ku kwigisha urubyiruko gukora no gushaka ibisubizo by’aho rutuye, ari na yo mpamvu bae bafashije uwasenyewe n’ibiza kumushakira aho kuba.

Agira ati "Ni umwanya wo gufasha urubyiruko guca umuco wo gupfa ubusa, turasaba imiryango gutoza abana gukora, babafashe kugira indangagaciro nzima, kuko gukunda gukora ari byo bituma urubyiruko rukurana indangagaciro zo kurinda ibyagezweho".

Meya Kayitare yifatanyije n'urubyiruko muri iki gikorwa
Meya Kayitare yifatanyije n’urubyiruko muri iki gikorwa

Yongeraho ati "Muri uku kwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa ni n’umwanya wo gufasha urubyiruko kubona amakuru nyayo ku mateka y’Igihugu, ariko tunarushishikariza kumenya uko ruyasesengura, rukemera kugirwa inama no kuzisesengura kuko usanga hari abashaka kuruyobya".

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Muhanga Solange Kamanzi, yavuze ko usibye kubaka izo nzu, hazanubakwa uturima tw’igikoni, gukangurira abana kujya ku mashuri, ubukangurambaga bwa ’Gerayo amahoro’ no gushishikariza urubyiruko ibikorwa by’ubukorerabishake, kandi hazanabaho ibikorwa byo kwitanga hakoreshejwe amaboko no kwishakamo ubushobozi bw’amafaranga.

Agira ati "Amateka y’Igihugu cyacu atugaragariza ko urubyiruko rw’u Rwanda rwashowe mu bikorwa bisenya muri Jenoside yakorewe Abatutsi, urundi rubyiruko rugira uruhare mu kuyihagarika. Nta rwitwazo rero dufite rwo kudakora neza, kuko dufite urugero tureberaho rw’ubuyobozi bwiza dufite, dukesha ubwitange bw’indashyikirwa".

Ubuyobozi busaba abari kubakirwa gufatira kuri izo mbaraga bakarushaho gukora bakiteza imbere, kandi ko abaturage bazakomeza kunganirwa mu bikenewe ngo bagire n’imibereho myiza.

Abari kubakirwa nabo bashimira uburyo urubyiruko rwitanga n’imbaraga zarwo, rukitabira ibikorwa byubaka Igihugu bituma ruba koko imbaraga zacyo zubaka kandi vuba, maze biyemeza ko inzu zabo nizimara kuzura bazarushaho kwisanzura bagakora bakiteza imbere.

Meya Kayitare yasabye Urubyiruko kwemera kugirwa inama ariko rugashungura
Meya Kayitare yasabye Urubyiruko kwemera kugirwa inama ariko rugashungura

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka