Guteza imbere uburere bw’abana ni umusingi w’iterambere - Imbuto Foundation

Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation busanga guteza imbere uburere bw’abana bakiri bato ari umusingi ukomeye w’iterambere, kuko iyo umwana yitaweho hakiri kare, akurana urukundo n’ubupfura bimufasha mu buzima bwe bwose.

Basanga guteza imbere uburere bw'abana ari umusingi w'iterambere
Basanga guteza imbere uburere bw’abana ari umusingi w’iterambere

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire y’abana bato rwa Masaka (Masaka Model ECD & Family Centre), rwubatswe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Mount Kigali University.

Ni muri gahunda y’Igihugu isanzwe yo guteza imbere serivisi zita ku bana bato n’imiryango (ECD&F).

Ni urugo rumaze igihe kigera ku kwezi rukora mu buryo buhoraho, hatangirwa uburere kandi butangirwa ahantu hizewe ho kwigira, ku bana bafite kugeza ku myaka 6, rukanafasha ababyeyi n’abarezi binyuze muri serivisi zihuriweho zigamije guteza imbere umuryango.

Muri iyi ECD harererwa abana 169 barimo abakobwa 90 hamwe n’abahungu 79.

Imibare igaragaza ko Umurenge wa Masaka ari wo utuwe cyane mu Mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, kuko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka (2022) ryagaragaje ko mu myaka icumi ishize (2012-2022), umubare w’abatuye muri uwo Murenge wikubye inshuro zirenga ebyiri, uva ku baturage barenga ibihumbi 35 bagera ku barenga ibihumbi 72.

Mbere y’uko Umuryango Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bawo batangira imirimo yo kubaka ECD ya Masaka, aho yubatse hari ibyumba bibiri byarererwagamo abana 25 bonyine, ku buryo abandi benshi baburaga amahirwe yo gukangurirwa ubwenge kuko ababyeyi babo bategerezaga igihe bazagereza imyaka 7, kugira ngo batangire amashuri abanza.

Abana bafatwa neza mu marerero
Abana bafatwa neza mu marerero

Hongewemo ibindi byumba bine hamwe n’igikoni, bituma umubare w’abana wiyongera. Kuri ubu abana baharerwa bakaba bafashwa mu gukangurirwa ubwonko binyuze mu mikino n’indirimbo n’ibindi bagenda bigana ku barezi batojwe. Uretse abana muri urwo urugo hari icyumba cyagenewe ababyeyi, bafatiramo inyigisho rimwe mu kwezi, kugira ngo ibihakorerwa bibafashe babikora mu ngo zabo, hagamijwe kunganira imirire y’abana bikabafasha mu mikurire yabo.

Nyuma yo gusura ibikorwa byose, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Élodie Shami, yavuze ko guteza imbere uburere bw’abana bakiri bato ari umusingi ukomeye w’iterambere.

Yagize ati “Iyo tuvuga ku mikurire y’abana bakiri bato, tuba tuvuga ku buzima ubwabwo. Ibyo bihe by’ibanze ni byo bishingirwaho kugira ngo umuntu akure neza, yubake icyizere, impuhwe n’ubuhanzi. Ni yo mpamvu Imbuto Foundation yafashe gahunda yo guteza imbere uburere bw’abana bakiri bato nk’umusingi w’ibikorwa byayo.”

Yunzemo ati “Iyo umwana yitaweho hakiri kare, akurana urukundo n’ubupfura bikamubera umusingi mu buzima bwe bwose. Dufatanye, dukomeze dutere imbuto z’iterambere zizakura zikaba Abanyarwanda bafite imbaraga, ubwenge n’impuhwe. Twite ku bana bato none, kugira ngo ejo bazahagarare bemye, babe intangarugero, bahumurize abandi, bayobore bashingiye ku kuri no ku ndangagaciro, kandi babe abaturage bafite intego mu buzima.”

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Élodie Shami
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Élodie Shami

Ababyeyi bavuga ko mbere bitewe n’uko muri ECD ya Masaka bakiraga abana bake, kuhabona umwanya byabaga bigoye.

Adeline Niragira ni umwe muri bo, avuga ko bafite ibyishimo by’uko babonye aho abana babo babasiga bakabafasha kubakuriza ubwonko.

Ati “Nk’urugero uwanjye namuzanye atazi kuvuga ariko ubu azi kuvuga, ntabwo yari azi gukina, ntabwo yari ashabutse ariko ubu urabona ko mu rugo mbonezamikurire hari icyo barimo kongera ubumenyi mu bana bacu. Ntitugihangayitse kuko twabonye urugo ruzima dusiga abana bacu batekanye.”

Uwashinze akaba n’umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Mount Kigali University, Prof. Simon Gicharu, yashimiye ibikorwa yasanze bikorerwa EDC ya Masaka, kuko bigaragaza ko ubufatanye bafitanye n’Imbuto Foundation ari ingirakamaro mu Iterambere ry’Igihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, avuga ko ECD ari ikintu gikomeye mu burere bw’abana kuko Igihugu gifite intego y’uko kuva umwana akivuka, agomba gutangira guhabwa serivisi mbonezamikurire kuva agisamwa kugera nibura igihe cy’imyaka itandatu agiye gutangira amashuri abanza.

Ati “Twishimira intambwe tugenda dutera kuko n’iyo turebye mu mibare, tubona abana barenga 70% nibura babona zino serivisi, kuva ari bato kugera bageze mu mashuri abanza.”

Abana bafashwa mu mibereho myiza bakanakangurirwa ubwenge
Abana bafashwa mu mibereho myiza bakanakangurirwa ubwenge

Ingo mbonezamikurire zatangijwe bwa mbere na Madamu Jeannette Kagame mu 2013, nyuma hashyirwaho politiki yazo ari na yo irimo gushyirwa mu bikorwa.

Uretse urugo mbonezamikurire rwa Masaka rwatashwe, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Prof Simon Gicharu akaba yashyikirije Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation sheki ya Miliyoni 150,000,000Frw

Hanashyizwe ibuye ry'ifatizo ahazubakwa urugo mbonezamikurire y'abana bato rwa Murama
Hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Murama

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka