BADEA yahaye u Rwanda inguzanyo ya Miliyari zirenga 65Frw

Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika (BADEA), yahaye u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 45 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 65 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaraga ari mu byiciro bibiri birimo Miliyoni 20 z’Amadolari (28,960,000,000Frw) azafasha uruganda rwa Karenge gukwirakwiza no gutunganya amazi rutanga, hamwe na Miliyoni 25 z’Amadolari (36,200,000,000Frw) azanyuzwa muri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), azifashishwa mu gushyigikira imishinga mito n’iciriritse.

Uruganda rutunganya amazi rwa Karenge ruherereye mu Karere ka Rwamagana, ibikorwa by’imirimo yo kurwagura byari bimaze iminsi bitangiye kuko bigeze ku kigero cya 18%, birimo kongera ingano no gukwirakwiza amazi rusanzwe rutanga hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu gice kigize Intara y’Iburasirazuba, no mu Mujyi wa Kigali. Inguzanyo ya Miliyari zirenga 28 ikazabafasha kwihutisha ibyo bikorwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group), Dr. Asaph Kabaasha, avuga ko uretse gukwirakwiza amazi hirya no hino mu baturage, inkunga bahawe izanafasha mu kubaka ibigega bizifashishwa mu kubika amazi, no gushyiraho imiyoboro ivana amazi ku ruganda ikayageza ku bigega no ku baturage.

Ati “Iyo twongereye ibigega biba ari igisubizo, kuko cya gihe batarimo gukoresha amazi tuyabika mu bigega, hanyuma bayakenera tukayabaha, ni igisubizo ku kibazo twari dufite cy’ibura ry’amazi cyane cyane mu mpeshyi. Ubu uruganda rwa Karenge rutunganya mitero kibe 12,000(m³), imirimo irimo gukorwa yo kurwagura izongeraho m³ 36,000, iyo nkunga tubonye ni iyo kudufasha gukwirakwiza ayo mazi mu baturage.”

Ku ruhande rwa BRD inguzanyo ya Miliyari zirenga 35 bahawe, izibanda cyane cyane mu gufasha abagore urubyiruko n’abikorera mu buryo bwo kuborohereza kohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga no mu nganda.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, avuga ko nyuma yo kubona inguzanyo bigiye kubaha imbaraga kugira ngo ubucuruzi n’abacuruzi baba mu Rwanda babone amafaranga.

Ati “Igihugu gifite intego ziri hejuru cyane, ku buryo amafaranga akenerwa kugira ngo tubigereho ni menshi, hari anyura muri Leta kugira ngo bigerweho, ariko hari n’andi agomba kunyura muri BRD kugira ngo agere ku bikorera. Icyuho gihari ni uko hari abikorera benshi mu gihugu bashaka inguzanyo, kandi turakora uko dushoboye kugira ngo dukure amafaranga hirya no hino tuzibe icyo cyuho.”

Ni amasezerano ku ruhande rw’u Rwanda yari ahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa BADEA Abdullah Almusaibeeh wari uri kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’iyo banki Fahad Abdullah Aldossari.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Kabera yavuze ko inguzanyo bahawe iri mu bwoko bw’inguzanyo nziza zishyurwa ku giciro kitari hejuru ugereranyije n’izindi (Concessional loans) kandi ko u Rwanda ruhagaze neza mu kuyishyura.

Ati “Ni inguzanyo tuba tugomba gufata kugira ngo tuzirikane no kutazamura cyane amadeni y’igihugu. U Rwanda ruhagaze neza, ni ukuvuga ngo mu bipimo byose tugenderaho, aho tunagenzurwa n’ibigo bitandukanye birimo IMF, tugirana n’ibiganiro buri gihe, bigaragaza ko turi mu nzira nziza kuko kugeza ubu imyenda yose u Rwanda rufite rurayishyura, rufite n’ububasha bwo kuyishyura nta mpungenge biteye.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA, Fahad Abdullah Aldossari, avuga ko bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda kubera ko kuva mu 1974 bamaze kurutera inkunga mu bikorwa by’iterambere bitandukanye byiganjemo ibikorwa remezo, ingana na miliyoni 300 z’amadolari.

Ati “Nkuko mubizi BADEA dutera inkunga imishinga itandukanye muri Afurika, kandi twishimira ko ingaruka nziza yabyo igaragarira mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwa remezo hano mu Rwanda, tuzakomeza gushyigikira ibindi byinshi mu myaka iri imbere, by’umwihariko mu bigo bito n’ibiciriritse kugira ngo bigire ingaruka nziza kuri benshi mu gihugu ari nayo mpamvu mu masezerano twasinye twongeyemo andi yo kongeramo ibyo byiciro.”

U Rwanda na BADEA basanzwe bafitanye umubano mwiza, ushingiye ku kuba iyo banki yarakomeje kugendera ku murongo igihugu cyihaye bashingiye kuri gahunda zitandukanye zacyo z’iterambere byafashije Igihugu kugera ku mishinga yacyo itandukanye yiganjemo iy’ibikorwa remezo, irimo kubaka umuhanda umuhanda Huye-Kitabi, Nyagatare-Rukomo, Rubengera-Gisiza izatahwa mu bihe bya vuba.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka