Leta igiye kujya yishyura ibirarane by’ingurane hifashishijwe telefone
Mu gihe harimo kwitegurwa itangizwa ry’Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko Leta igiye kujya yishyura ibirarane by’ingurane z’imitungo y’abaturage hakoreshejwe telefone(Momo cyangwa Aitel Money), mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa.

U Rwanda rwahisemo imiyoborere ishingiye ku muturage, ari na yo mpamvu ibimukorerwa byose bigomba kuba bisubiza ibibazo bye, kuko iyo umuturage agize uruhare mu byo yifuza ko bimukorerwa, agira n’uruhare mu kubibungabunga kugira ngo bitangirika.
Iyo ni yo mpamvu mu gutegura ingengo y’imari ya buri mwaka, habaho gukusanya ibitekerezo by’abaturage bakagaragaraza ibyo babona byihutirwa, byashyirwa mu mishinga ya Leta.
Kugira ngo ibi byose bigerwego ariko bisaba ko inzego zose zijyanamo n’abaturage hibandwa cyane ku kubanza gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage, kubera ko bigoye kumvisha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa mu gihe hari ibyo atarakemurirwa.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), igaragaza ko ikibazo cyo gutinda gutanga ingurane ku mitungo y’abaturage, ari uko mu mishinga yashyizwe mu bikorwa kuva muri 2020 kuzamura nta bibazo by’ingurane ifite ahubwo ibyo bibazo biri mu mishinga ya mbere y’uwo mwaka, birimo ibyo abaturage banga gukurikirana kubera ko igiciro cyo kubikurikirana, kugira ngo yishyurwe kiruta ibyo ari bwishyurwe.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi n’Isuzumabikorwa mu Nzego z’Ibanze muri MINALOC, Jean Claude Ingabire, avuga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo bene abo baturage bajye bishyurwa hakoreshejwe uburyo bwa MoMo.
Ati “Hari ibirimo gukorwa kugira ngo dukoreshe uburyo bwa MoMo, muzi ko bitabagaho. Turashaka kujya dukoresha MoMo kugira ngo umuntu ufite udufaranga duke tubashe kumwishyura kugira ngo bidakomeza kuba ibirarane muri Leta, kandi ari umuntu utabashije gukurikirana.”
Ikibazo cy’ingurane zitishyuwe ni kimwe mu bibazo Leta yashyize mu by’ingenzi bigomba kwitabwaho, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya Leta (2025-2026).
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye ku wa 27 Gicurasi 2025, yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita ku nama n’ibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026, birimo kwishyura ibirarane by’ingurane zagombaga guhabwa abaturage.
Nyuma yo gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28), Komisiyo yateguriye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’imyanzuro urimo gusaba MINECOFIN, kwita ku bijyanye n’ingurane zigenerwa abaturage bimurwa, kuko batinda kuzibona kandi ibyabo byarangijwe.
Dosiye 102 za 48,348,528Frw z’abaturage batarishyurwa ingurane ku mishinga itandukanye, RTDA ifite Dosiye 74 za 18,787,830Frw yo kwishyura ingurane ku mushinga wo kubaka umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo watangiye mu 2019, n’umuhanda Kibaya-Rukira-Nasho umaze imyaka 3 ukorwa.

Mu bindi bibazo by’ingurane byagaragajwe icyo gihe, harimo icy’abaturage 17 bo mu Kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo bangirijwe imitungo n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi bakaba batarahabwa ingurane ikwiye ku mitungo yabo kuva muri 2012.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), igaragaza ko bimwe mu bibazo bituma abaturage batinda guhabwa ingurane y’imitungo yabo yangirijwe, birimo kuba baba batujuje ibyangombwa bisabwa nko kutagira icy’ubutaka.
Ikindi kibazo gikunze kugaragara mu mishinga ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Leta n’abafatanyabikorwa, kuko bo batishyura ingurane kandi bagiranye amasezerano na Leta yo gukora umushinga runaka, ikibazo cyo gutanga ingurane ku mitungo yangirijwe kigasigara ari Leta igishakira amafaranga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|