Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’umuryango Mastercard Foundation, Reeta Roy ndetse na Sewit Ahderom ugiye gusimbura Roy mu mwaka utaha, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.

Paul Kagame na Reeta Roy
Paul Kagame na Reeta Roy

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), Perezida Kagame n’abo bashyitsi baganiriye ku bikorwa bya Mastercard Foundation muri Afurika, no ku bufatanye n’u Rwanda by’umwihariko.

Ubwo bufatanye bwa Mastercard Foundation na Leta y’u Rwanda bwibanda ahanini ku guhanga imirimo, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko ku bijyanye n’iterambere n’ibindi.

Ubu bufatanye bushingira ku igenamigambi ry’uyu muryango muri Afurika, aho uteganya kubakira ubushobozi urubyiruko rwa Afurika rugera kuri Miliyoni 30 hibandwa cyane cyane ku bagore, kugira ngo mu 2030 ruzabe rufite imirimo myiza irufasha kwiteza imbere.

Mu 2021, Mastercard Foundation na Kaminuza y’u Rwanda byatangije ubufatanye buzamara imyaka 10, bugamije gufasha abanyeshuri 1,200 b’abahanga ariko badafite ubushobozi, bukaba buzashorwamo angana na Miliyoni 55 z’Amadolari y’Amerika (ni ukuvuga asaga Miliyari 79 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Si ibyo gusa kuko uyu muryango utanga amahugurwa anyuranye ku rubyiruko ndetse ugakora n’ubukangurambaga mu Rwanda, kugira ngo rubashe kwihangira imirimo, muri gahunda ya Leta yo kongera imirimo hagamijwe kugabanya ubushomeri.

Paul Kagame na Sewit Ahderom
Paul Kagame na Sewit Ahderom
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Reeta Roy na Sewit Ahderom
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Reeta Roy na Sewit Ahderom

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka