Abarimo Clement na Dao muri APR FC bakuyeho ibisuko mbere yo guhura na Mukura VS
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC barimo Niyigena Clement, William Togui na Memel Raouf Dao bari bafite ibisuko ku mutwe bagaragaye mu isura nshya bose bogoshe mbere yo gusubukura shampiyona bakira Mukura VS ku munsi wa kane.

Ibi byagaragariye mu mafoto y’imyitozo yitegura uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, yashyizwe ku mbugankoranyambaga z’ikipe aho aba basore abarimo myugariro Niyigena Clement bari basanzwe bafite ibisuko bagaragaye bogoshye bakabikuraho.
Niyigigena Clement yari amaze igihe afite ibisuko bito bito bizinze(Dread) ariko uyu munsi yagaragaye afite umusatsi usanzwe utari mwinshi cyane kandi utanazinze. Ntabwo ari uyu mukinnyi gusa dore ko ibi ari nako bimeze kuri rutahizamu William Togui wari usanzwe afite ibisuko biryamye ku mutwe bizwi nk’ibituta nawe wogoshe agasigaho umusatsi mucye cyane.
Aba kandi baniyongeraho Umunya-Burkinafaso Memel Raouf Dao nawe wogoshe ibisuko biryamye ku mutwe yari afite, agasigaho umusatsi mucye usanzwe.
Ntabwo ari ubwa mbere abakinnyi ba APR FC bafite umusatsi mwinshi cyangwa se udasanzwe basabwe kogosha kuko mu 2019 ubwo iyi kipe yiteguraga imikino mpuzamahanga ya Gisirikare y’Akarere ka Afrika y’i Burasirazuba yabereye muri Kenya,abakinnyi bayo nabwo basabwe kwiyogoshesha mu gihe kandi na mbere yaho byabaye ndetse ababyanze b’Abanyamahanga icyo gihe bagatandukana nayo.



National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|