Abadepite basabye ko ibibazo bibangamiye imitangire ya serivisi mu tugari byakemuka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, yavuze ko urwego rw’akagari ruzakomeza kongererwa ubushobozi kugira ngo ibibazo birurimo bikemuke, bityo serivisi rutanga ku baturage zinozwe, ndetse na bo boroherezwe mu byo bakora.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mitangire ya serivisi mu nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage muri rusange, n’ibyagaragaye mu mitangire ya serivisi z’irangamimerere by’umwihariko.
Minisitiri Habimana yavuze ko ku kibazo cy’abakorera ku kagari cy’urwego rukiri hasi mu gutanga serivisi inoze, biturutse ku bushobozi bucye bw’abahakorera, bizakemuka uko ingengo y’imari izagenda iboneka.
Depite Mukabunani Christine yabajije Minisitiri ikibazo bagaragarijwe n’abakora ku rwego rw’akagari, rwo kuba bishyuzwa amafaranga y’ubwishingizi ya moto bakoresha kimwe n’abamotari bikabaremerera, kubera amikoro make bigatuma ndetse babura uburyo bwo kugera ku baturage ku gihe kubera ibyo bibazo byose.
Ati “Imwe mu mirenge yahaye abagitifu b’utugari za moto ariko batubwiye uburyo kubona lisansi ndetse n’ubwishingizi nk’ubw’abamotari bakorera amafaranga bibagora, twasabaga ko bakoroherezwa hakabaho kubavuganira bakagabanyirizwa ubwishingizi cyangwa se haboneka ubundi buryo bubafasha kuzuza inshingano bugakorwa”.
Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko uko hazajya haboneka ingengo y’imari ihagije, ibi bibazo bizitabwaho ndetse hari na gahunda yo kongerera ubushbozi uru rwego rw’akagari kugira ngo rutange serivisi inoze kuko ari rwo rwegereye abaturage cyane.

Depite Mazimpaka Jean Claude na we yabwiye Minisitiri Habimana ko abakozi bo ku rwego rw’akagari bakoroherezwa uburyo barangizamo imanza.
Ati “Aha ndavuga abayobozi b’utugari n’ab’imirenge barangiza imanza mu buryo butari ubw’umwuga, aho usanga badafite itike yo kugera aho izo manza zibera bikarangira bikoze mu mufuka, kandi ugasanga na serivisi batanze itanoze neza kubera amikoro make, mwareba uko mwajya mubafasha bigakorwa uko bikwiriye”.
Ikindi cyagarutsweho ni inyubako z’utugari zishaje cyane ndetse no ku rwego rw’imirenge. Depite Deogratias Nzamwita na we yavuze ko hakwiye kwihutishwa kuvugurura izo nyubako.
Ati “Iyo urebye imirenge uko ingana ndetse n’utugari byazafata imyaka myinshi kugira ngo izo nyubako zivugururwe, nagira ngo muzabyiteho mu ngengo y’imari mutegenye ko utugari n’imirenge bifite inyubako zishaje bivugururwa, servisi zihabwa abaturage zitangirwe heza”.
Depite Nzamwita yanasabye ko habaho kongerera uru rwego rw’akagari ubushobozi rukayoborwa n’umukozi wize Kaminuza, ntabe uwo ku rwego rw’amashuri yisumbuye.
Kuri ibi bibazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko mu ngengo y’Imari y’uturere hongewemo n’amafaranga yo kwishyura bimwe mu birarane by’amafaranga y’ingendo z’abayobozi bo ku rwego rw’ibanze mu tugari n’imirenge.
Ku bibazo bindi byagaragajwe byo muri uru rwego bizagenda bishakirwa ibisubizo buhoro buhoro, uko ingengo y’imari ya Leta izajya iboneka.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|