
Diwali n’umunsi ngarukamwaka ukomeye mu muco w’Abahinde, kuko ufatwa nk’umunsi mukuru wa Noheli na Eid mu bihugu byizihiza iyo minsi, aho ibirori byo kuwizihiza mu Buhinde bikorwa mu gihe cy’icyumweru guhera tariki 11-18 Ukwakira, bikarangwa no guhura kw’inshuti n’abavandimwe bagasabana, bakarya, bakanywa, bakabyina muri iyo minsi yose.
Muri ibyo birori byari byahurije hamwe imiryango itandukanye y’Abahinde baba mu Rwanda, hari hatumiwemo umuhanzi Shankar Mahadevan, uzwi cyane mu itsinda rya Shankar–Ehsaan–Loy, rihimba indirimbo zifashishwa muri Sinema z’Abahinde.
Ni umuhanzi wasusurukije akanishimirwa cyane n’abari bitabiriye icyo gikorwa, barimo Abahinde n’inshuti zabo z’Abanyarwanda n’abandi, binyuze mu ndirimbo yabaririmbiye zirimo Kuch Kuch Hota Hai.
Abahinde baba mu Rwanda bavuga ko kwizihiza Diwali babikora buri mwaka nk’umunsi mukuru wabo, ariko kandi bikanabafasha kwishimana n’inshuti zabo z’abanyamahanga basangira ibyishimo bijyanye n’umuco wabo.

Ni igikorwa cyatewe inkunga na Banki ya Kigali (BK), mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya bayo b’Abahinde baba mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa BK, buvuga ko ibirori bya Diwali bitagarukira gusa ku kwishimana no gusabana, ahubwo ari n’umwanya wo gushimangira bufatanye n’iterambere.
Umuyobozi ushinzwe abakiriya banini muri BK, Jacob Mpyisi, avuga ko bashimishijwe no kwifatanya n’umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda kwizihiza Diwali.
Yagize ati "Umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu cyacu. Ibi birori ntibigarukira ku gusabana no kwishimana gusa, ahubwo ni n’umwanya wo gushimangira ubufatanye n’iterambere rusange."
Akomeza agira ati "Muri BK, duha agaciro umubano dufitanye n’ibigo by’ubucuruzi by’Abahinde kandi twiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ryabyo, binyuze mu gutanga ibisubizo birambye muri serivisi z’imari ku buryo bubanogeye.”

Si umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda gusa BK yifatanyije na wo mu gikorwa cyo kwizihiza Diwali, kuko ubuyobozi bw’iyo banki busanzwe bugaragara mu bikorwa byo kwifatanya n’imiryango itandukanye y’abanyamahanga baba mu Rwanda, harimo nk’igikorwa ngarukamwaka cyo kwifatanya n’Abashinwa baba mu Rwanda kwizihiza umwaka mushya wabo utangira muri Gashyantare.












Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|