Ijoro ry’intambara rirarangiye, hatangiye igitondo cy’amahoro n’icyizere - Perezida Trump muri Israel
Akigera muri Isarel, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko igihe cy’intambara n’umwijima cyarangiye, hatangiye igihe gishya cy’amahoro n’iterambere mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ageza ijambo ku Nteko ya Israel kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2025, nyuma yo gutangaza ko intambara yo muri Gaza irangiye uyu munsi, yavuze ko hatangiye igihe gishya cy’amahoro n’iterambere.
Yakiranywe icyubahiro, ndetse ku mucanga wo muri Tel Aviv hari handitse ijambo rivuga ngo “THANK YOU” (Urakoze). Akiri mu Ndege ya ‘Air Force One’, Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko intambara yarangiye.
Ati “Intambara yari imaze imyaka irenga ibiri hagati ya Israel n’umutwe witwara gisirikare wa Hamas muri Gaza yarangiye”.
Trump yakiriwe nk’intwari muri Israel i Yeruzalemu, kuko ku kibaho kinini cy’i Yerusalemu hari handitseho ngo “Uri intwari yacu.” Hariho ifoto ye afite umudari, nubwo atahawe igihembo cyitiriwe ‘Nobel’ yari yatoranyijweho na Netanyahu.
Avuye ku kibuga cy’indege, Trump yerekeje ku Nteko Ishinga Amategeko ya Israel (Knesset) kugira ngo ageze ijambo ku Badepite. Perezida wa nyuma wa Amerika wahavugiye yari George W. Bush mu 2008.
Abakozi ba Knesset bari bazanye ingofero zisa n’iz’imyambaro ya ‘MAGA’ (Make America Great Again), bisobanuye ‘Duhindure Amerika ibe igihugu gikomeye nk’uko cyahoze, zanditseho ngo “TRUMP THE PEACE PRESIDENT” (Trump Perezida w’Amahoro), bagenda baziha abari mu nteko.
Trump yabanje guhura n’imiryango y’imfungwa zarekuwe, maze agira ati: “Turi mu gihe cy’amahoro intambara yarangiye”.
Mu masezerano mashya y’agahenge Amerika yafashije Israel na Hamas kwemeranya no guhererekanya imfungwa zari zaratwawe bunyago ku mpande zombi.
Abantu basaga 1,000 Israel yari ifunze biteganyijwe ko barekurwa. Hamas na yo yarekuye abazima babarirwa muri 20, mu gihe imirambo y’abapfuye Hamas yari igifite ari 28 imibiri y’abapfuye iza gutangwa nyuma nk’uko Hamas ibivuga.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko icyiciro cya kabiri cy’abantu 13 bari barafashwe bunyago na Hamas bashyikirijwe Croix-Rouge, bagakomeza berekeza ku bigo by’ingabo za Israel muri Gaza mbere yo gukomeza bekerekeza iwabo muri Israel.

Ni nyuma y’uko kare mu gitondo cya none Hamas yabanje kurekura barindwi muri aba yari yaratwaye bunyago mu Ukwakira 2023.
Mu barekuwe harimo impanga Ziv na Gali Berman bari kumwe mu byishimo muri Gaza, nyuma yo gushyikirizwa Croix-Rouge.
Isreal na yo biteganyijwe ko irekura imfungwa 250 z’Abanye-Palestine n’abandi bantu yari ifunze barenga 1,700 yafatiye muri Gaza.
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Perezida Isaac Herzog. Nibo bamwakiriye maze Trump abwira Netanyahu ati: “Uyu ni umunsi ukomeye, ushobora kuba umunsi wawe mwiza kurusha iyindi yose,” maze Netanyahu amusubiza ati: “Ibi ni amateka.”
Perezida Trump yagaragaje ko Igisirikare cya Israel kimaze gukora ibyo cyari gishoboye kandi ko igihe kigeze cyo guhindura intsinzi zacyo mu mahoro (peace) no kubaka iterambere mu karere.
Yasabye Abanya-Palestini kureka burundu iibkorwa by’iterabwoba n’ubugome yemera gushyigikira ibikorwa byo gusana Gaza, kuko yahuye n’intambara ikomeye irayisenya.
Ati “Inzira y’amahoro igomba gukurikizwa nyuma y’ibikorwa bya gisirikare, ndetse ni umwanya mwiza wo gukoresha intsinzi z’igisirikare mu nyungu no mu mahoro n’iterambere.”
Ikindi cyatangajwe ni ugutanga imbabazi kuri Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bisobanuye ko Perezida Trump ashyigikiye umubano wabo w’ibihugu byombi nta gitotsi kirimo.
Igice cya kabiri cy’amahoro hagati ya Isarel n’umutwe wa Hamas kiracyari mu biganiro, kubera ibibazo bikiriho by’uko ingabo za Israel (IDF) zizavanwa muri Gaza, zigasubira mu gihugu cyazo ndetse n’uzayobora Gaza nyuma y’intambara.
Israel kandi ntiyigeze ishyigikira Palestina yaba igihugu gifite ubwigenge kuko Hamas yatangaje ko itazashyira intwaro hasi keretse ni bemera ko Palestine iba Leta yigenga.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|