Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abunganira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, burifuza ko igifungo cya burundu bwasabiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira bari imbere y’ubutabera Bw’Ubufaransa gishyirwa mu bikorwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bufite gahunda yo kwegurira abikorera amasoko ya Biryogo na Rwezamenyo, muri gahunda yo kuyahindura amasoko yo mu rwego rwo hejuru agendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Seninga Innocent uherutse kwirukanwa ku mwanya w’umutoza mukuru w’Ikipe ya Police FC, amaze gusinya amasezerano n’ikipe ya Musanze FC.
Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda PSR, rirasaba ko umushahara fatizo remezo w’amafaranga 100 ku munsi ugaragara mu itegeko ry’umurimo ukwiye guhindurwa vuba nta mananiza ukajyana n’igihe, ngo kuko ayo mafaranga adashobora gutunga umuntu mu bihe tugezemo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bwerekanye ko umwuka Abanyarwanda bahumeka uhumanye ari yo mpamvu ugiye kujya upimwa.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu aratangaza ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti barushywa n’ubusa banga gutanga amakuru y’ahajugunywe Abatutsi muri Jenoside.
Umusore wabaye inzererezi akajya anywesha amazi ihembe ry’inka kubera ubukene, yaje kujijuka amenya kurikoramo ibintu bitandukanye birimo ibikombe, amasorori, amasahane, imikufi n’imitako, ibisokozo n’ibipesu.
Myugariro w’ikipe ya Bugesera nawe yahagaritswe n’ikipe ya Bugesera aregwa imyitwarire mibi yamuranze mu minsi ishize
Ubwo basuraga Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’umurenge wa Gishamvu bigiye ku Nkotanyi uko umuntu yakoresha bike afite akagera ku ntego.
Mbere yo kwerekeza mu Rwanda gukina na Rayon Sports, Gor Mahia yatsinze AC Leopards yegukana irushanwa rizatuma ihura na Hull City
Umutoza wa Rayon Sports yababajwe bikomeye na myugariro we nyuma yo kunganya na Kirehe igitego 1-1
Ikipe y’Amagaju imaze kugira Habimana Sosthène umutoza mukuru, nyuma y’iminsi isezereye abatoza yari isanganywe.
Igisura ni ikimera gifite inkomoko ku mugabane wa Aziya, kizwi mu ndimi z’amahanga nka “Stinging nettle cyangwa urtica dioica”. Gikunda kumera ahantu hakonje, mu Rwanda kikaba kiboneka mu bice byegereye ibirunga.
Umuvu w’amazi y’imvura wangije bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kigo Nderabuzima cya Kinigi, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.
Perezida wa Ibuka Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yibaza ukuntu abarokotse bo mu Karere ka Huye baziyubaka, mu gihe n’ibyo bemerewe n’ubuyobozi bitabageraho.
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe atangaza ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo yabagezeho, kuko abanyarwanda bamaze kumenya ububi bwayo.
Minisiteri y’ishinzwe kurwanya Ibiza no Gucyura impunzi (MIDMAR) itangaza ko yafashe umwanzuro wo icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba.
Dr. Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG), avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera abantu barimo Kayibanda n’uwitwa Gitera bahawe umwanya wo gusakaza ibitekerezo byabo.
Abagize ishuri rya Exellence Sports Academy ryo muri Oman bari baje mu Rwanda ku bufatanye n’ihuriro Ijabo ryawe Rwanda, basoje urizinduko biyemeje gufasha iterambere ry’umupira w’abana mu Rwanda
Abarimu bane bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa APACOPE mu mujyi wa Kigali bagarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri bari bamaze mu rugendoshuri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Senegal bakiriye ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bayishimira uko yitwaye muri Tour du Senegal
Abanyarwanda bahunze mu myaka y’i 1959 kubera kumeneshwa mu gihugu cyabo, bibaza uko hari abakingingirwa gutahuka mu gihe bo n’uwahirahiraga bakamufata yabiziraga.
Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Ngororero imvura yaguye ari nyinshi iteza inkangu ndetse inasenya amazu, bihitana abantu icyenda, abandi babiri baburirwa irengero.
Ikipe ya AS Kigali yihereranye APR iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Perezida Kagame yavuze ko Kurinda amazi n’ibiyakomokaho, n’amashyamba yo mu Kibaya cy’Uruzi rwa Congo ari ingenzi mu iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika ndetse no mu bindi bice binyuranye by’isi.
Abaganga b’ibitaro bya Kacyiru na Muhima bibutse Abatutsi bishwe, banasubira mu ndahiro barahiye yo kuvura abantu bose badashingiye ku ivangura.
Umuryango SEVOTA ukorera muri Kirehe wahuguye unafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babasha kubana neza n’abo bavugaga ko badahuje amoko, ndetse hari n’abashakanye kandi ngo babanye neza.
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, umuryango w’Abanyarwanda batuye Austin mu murwa mukuru wa Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24.
Gasangwa Innocent wo muri Kicukiro yahaye imodoka ye umuntu ngo ajye kumva uko imeze kuko yashakaga kuyigurisha birangira ayibuze ahubwo igurishwa n’uwo yayihaye.
Rayon Sports yihereranye Bugesera iyinyangira ibitego 5-0, mu mukino wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo
Perezida Paul Kagame yemeza ko kuva Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangira, yabonaga amaherezo yarwo ruzabogama rukajya rucira imanza Abanyafurika gusa.
Umuhanda Karongi - Muhanga wari wafunzwe n’inkangu yatejwe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye, ubu wamaze kuba Nyabagendwa.
Nyuma y’uko umukino wa Mukura na Etincelles wari uteganyijwe kubera kuri stade Huye sa cyenda n’igice zo kuri uyu wa gatandatu ushyizwe saa kumi n’imwe kubera ibiza Etincelles yahuye nabyo mu nzira zigana i Huye bikagaragara ko iri bukererwe, uyu mukino umaze gusubikwa.
Nyuma y’aho abayobozi batanu b’ikigo cy’igihugu giteza imbere uburezi REB, bahagaritswe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 11 Mata 2018, REB yahawe abayobozi bashya.
Umukino wa shampiyona wagombaga guhuza Mukura na Etincelles kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 mata 2018, washyizwe saa kumi n’imwe( 17hoo) aho kuba saa cyenda n’igice(15h30) nk’uko byari biteganyijwe.
Polisi y’igihugu iratangaza ko umuhanda Muhanga - Karongi utari nyabagendwa, kubera imvura nyinshi yaraye iguye igateza inkangu yafunze uwo muhanda.
Perezida Paul Kagame yagiriye inama abayobozi bagenzi be yo kudatwarwa n’icyubahiro ubuyobozi bwabahaye ngo bibagirwe inshingano nyamukuru zo kwita ku muturage.
Bamwe mu Ubumenyingiro mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe ruherereye mu karere ka Rusizi, basaba bakongererwa amasaha yo gushyira mu bikorwa ibyo biga.
Umuyobozi w’umuryango Mo Ibrahim yemeza ko abantu bamwumva nabi iyo anenga abayobozi batandukanye, akemeza ko anenga abayobora nabi gusa.
Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete RITCO yavaga mu Mujyi wa Rubavu yerekeza i Kigali ifashwe n’inkoni y’umuriro igeze muri Gakenke irakongoka ariko nta mugenzi ukomerekeyemo.
Baturage Jean Nepomscene wari umucungamutungo muri Sacco Isange Karama yo mu Karere ka Nyagatare yibye arenga miliyoni 3Frw ahungira Uganda.
Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara uri mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yerekwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Djihad Bizimana wakiniraga ikipe ya APR Fc, yahawe amasezera y’ imyaka itatu mu Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yitwa Waasland-Beveren, agurwa amafaranga ibihumbi 200 by’AmaEuro asaga miliyoni 209 z’Amanyarwanda
Uko iterambere mu ikoranabuhanga rirushaho gukataza ku isi, ni nako abarikoresha baba bagomba kugendana n’uwo muvuduko kugira ngo hatagira ikibacika.
Mu gace ka gatanu ka Tour du Senegal, Bonaventure Uwizeyimana yegukanye wa kabiri, ahita anaza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange
Sena y’u Rwanda yasabye inzego kugaruza za miliyari zimaze guhombera mu gukoreshwa nabi no kunyereza umutungo wa Leta.
Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Gasinga, mu Murenge wa Rwempasha wo mu Karere ka Nyagatare, bahitamo kujyana abana babo ku ishuri babahetse mu mugongo, kubera ikibazo cy’umwuzure wuzuye mu nzira igana aho biga.
Abantu batanu bitabye Imana bazize inkangu yaridutse igasenyera umuryango umwe w’abana bane n’umubyeyi wabo.
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko ibiciro bihanitse by’amashanyarazi n’inyungu nini amabanki asaba biri mu bibangamira ishoramari mu Rwanda.