Ubuhinde bwahaye u Rwanda imiti ya Hepatite ya miliyari 1,4 Frw

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko impano y’imiti y’indwara z’umwijima (Hepatite C) Leta y’Ubuhinde yahaye u Rwanda, izafasha muri gahunda y’u Rwanda yo kurandura Hepatite mu myaka itanu iri imbere.

Dr Patrick Ndimubanzi umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yakira imiti yatanzwe na ambasaderi Kerkejta w'ubuhinde
Dr Patrick Ndimubanzi umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yakira imiti yatanzwe na ambasaderi Kerkejta w’ubuhinde

Ibi byavuzwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Patrick Ndimubanzi, kuri uyu wa 16 Mata 2019, ubwo Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda, Oscar Kerkejta, ubwo yashyikirizaga MINISANTE ku mugaragaro iyo miti ifite agaciro ka Miliyoni 1,6$ ahwanye na miliyari 1 na miliyoni 400Frw,ku bubiko bw’imiti y’igihugu (CAMERWA).

Ashimira Leta y’Ubuhinde kuri iyo mpano y’imiti ya Hepatite B na Hepatite C, Ndimubanzi yagize ati “Iyi miti izatuma dushobora kuvura abantu bagera ku bihumbi bibiri Hepatite C n’abantu bagera mu bihumbi bitanu barwaye Hepatite B.”

Ndimubanzi akavuga ko iyi nkunga ije yunganira ibyo Leta y’u Rwanda isanzwe ikora mu guhangana no gukumira Hepatite C na B.

Mu gihe kugeza ubu imibare igaragaza ko mu Rwanda abantu bari hagati ya 4 na 8% barwaye Hepatite B cyangwa C, umwaka ushize MINISANTE yatangije ubukangurambaga bwo gusuzuma aba barwaye izi ndwara z’umwijima, ubu ikaba imaze gusuzumba ababarirwa mu bihumbi 700.

Mu basuzumwe, Ndimubanzi avuga ko basanze ababarirwa mu bihumbi icyenda barabasanganye Hepatite B cyangwa C, abagera ku 1000 bagahita babatangiza imiti.

Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda, Oscar Kerkejta, yavuze ko ubuvuzi buri ku isonga hagati y’umubano w’Ubuhinde n’Afurika, by’umwihariko Afurika y’Iburasirazuba kuko ngo ari ho haturuka umubare munini w’abantu bajya kwivuriza mu Bihinde.

Ambasaderi Kerkejta akavuga ko mu mubano wabo na Afurika, bibanda ku gutanga imiti myiza kandi yujuje ubuziranenge ifasha mu buvuzi bw’indwara z’ibyorezo nka SIDA, Malariya, Igituntu n’izindi.

Umubano w’u Rwanda n’Ubuhinde usa n’uri mu bihe byawo byiza muri iyi myaka kuva umwaka ushize, ubwo Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yasuraga u Rwanda ndetse akanatanga inka 200 zigenewe abaturage bo mu Mudugugu w’Icyitegererezo wa Rweru muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikigaragara cyo iyo miti ni micye ugereranyije nabantu barwaye, nkaba nibazaga izatangwa hagendeye kuki.

Ko ihabwa bamwe abandi nibayihabwe???

Boaz yanditse ku itariki ya: 29-07-2019  →  Musubize

Iyi nkuru ntiyuzuye , mwibagiwe kuduha amazina y’imiti. Kuvuga ko ivura Hepatite ntibihagije, mutubwire uko yitwa n’uruganda ruyikora twigenzurire ubuziranenge bwayo.

Jojo yanditse ku itariki ya: 17-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka