74% y’abakora impanuka bakiruka ni abamotari

Ikigega cya Leta cyihariye gishinzwe gutanga indishyi (Special Guarantee Fund) kiratangaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2018, kugera mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2019, abakoze cyangwa bagateza impanuka bakiruka ari abatwara abagenzi kuri moto.

Byatangajwe kuri uyu wa kabiri 16 Mata 2019, ubwo Pilisi y’igihugu, ikigega cyihariye gishinzwe gutanga indishyi n’abandi bafatanyabikorwa, bahuguraga abamotari ku kwita ku mutekano wo mu muhanda.

Umuyobozi w’ikigega cyihariye gishinzwe gutanga indishyi Dr. Joseph Nzabonikuza avuga ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Werurwe 2019, iki kigo cyakiriye dosiye 190 z’abantu bahohotewe n’ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa bikiruka, muri ibyo binyabiziga hakaba hari harimo moto 99, zingana na 74%.

Uyu muyobozi avuga ko umubare w’abamotari bateza impanuka wiyongera umwaka ku wundi,kandi abenshi bakaba badafite ibyangombwa byuziye, akaboneraho gusaba abamotari kujya bitwararika mbere yo gutwara moto bakabanza kugenzura ko bujuje ibisabwa.

Ati “Atsa moto yawe umaze kumenya ko ifite ubwishingizi. Ubwishingizi bugura ibihumbi 62 ku mwaka, ukanga kubugura warangiza ugateza impanuka izagendaho miliyoni 10, ukaba usigiye umuryango wawe umwenda, kandi umwenda wa Leta ntuhera”.

Mu mahugurwa abatwara moto bahawe bigishijwemo gukora ubutabazi bw’ibanze, kugirango bajye babasha gutabara bagenzi babo mu gihe hari ugize impanuka atarabona ubundi butabazi.

Bigishijwe kandi uburyo bwo kubaha inzira z’abanyamaguru, ndetse n’andi mategeko yose y’umuhanda.

Bamwe mu bamotari bavuga ko muri bo harimo abakora aka kazi batagira ibyangombwa, cyangwa se hakaba abakazamo bakajya bakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’indi myitwarire mibi ituma bateza impanuka mu muhanda.

Niyoyita Joel ati”Nibyo koko impanuka nyinshi zitezwa n’abamotari kuko hari ubwo tutagenda neza mu muhanda. Hari igihe umugenzi akubwira ngo wihute, cyangwa se bikaba bikurimo wowe ubwawe. Ingamba dufashe ni ukwirinda amakosa twakoraga tukayakosora, tukajya tugenda neza mu muhanda”.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi asaba abakora akazi k’ubumotari guhindura imyumvire, bakagera ku rwego bagaragaza uruhare rwabo mu iterambere.

Ati”Ntabwo ushobora kuvuga ngo uzagera ku kintu gikomeye, ngo nubyuka utareranga umutaru, uhite ukora impanuka. Iyo ukoze impanuka, ujya kwa muganga, ubwo iterambere rikaba riradindiye”.

SSP Ndushabandi kandi asaba abamotari kumva ko n’ubwo aka kazi baba bagategerejeho amafaranga, bagomba no kwibuka ko ubuzima bwabo n’ubw’abo batwara kuri za moto aribwo buhenze kurenza ayo mafaranga.

Ati” Bumve uburemere bw’ubuzima kurusha indonke. Bitume bazirikana bagenzi babo bumve ko bakwiye gufata iya mbere mu gukumira impanuka zihitana ubuzima. Iyo twese dushyize hamwe dukumira cyangwa se twamagana tubigiramo inyungu, n’abagenerwabikorwa bacu aribo bamotari bakabigiramo inyungu kurusha”.

Imibare ya polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Werurwe 2019, impanuka zahitanye abamotari n’abagenzi bari bahetse 40, zikomeretsa bikomeye 122, naho 243 bakomereka byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi kugira uruhushya rwo gutwara ntibyagombye guhuta byemerera umuntu wese gutwara. Hagombye kubaho amahugurwa special ahabwa abamotari nabatwara taxi.

Ami yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka