Abacuruzi b’amashanyarazi y’imirasire biyemeje kumurikira ingo n’imitima

Abakorera Ikigo ‘Ignite Power’ gicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba biganjemo urubyiruko bavuga ko mu gucuruza urumuri, na bo ubwabo ngo bazaba urumuri rw’abakiri mu mwijima.

Leta y’u Rwanda yahaye iki kigo cy’umushoramari w’umunya Israeli witwa Yariv Cohen inshingano yo gucanira ingo ziri mu cyaro ibihumbi 250 kuva mu mwaka wa 2016 kugera muri 2024.

Ubwo barimo kwibuka ku nshuro ya 25 abo mu miryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abo bakozi bavuga ko babonye imbaraga kandi bazafasha abagifite intege nke.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abakozi bakorera mu turere (Operations Director) mu kigo Ignite power, Idrissa Octave agira ati “Ubu natwe twabaye urumuri rw’icyizere, tugomba rero gufasha abacu bakiri mu mwijima kubona urumuri”.

N’ubwo atavuga imibare y’abo bafashije cyangwa bateganya gufasha, Idrissa akomeza avuga ko mu muganda bahabona abantu bakennye cyane ku buryo bagomba kububakira no kubaha amatara akoresha imirasire ku buntu.

Akomeza asobanura ko ikigo ‘Ignite Power’ gitanga amashanyarazi y’imirasire ku giciro cyoroheye buri rugo, aho umuntu utabonye amafaranga ibihumbi 91 cyangwa 130 ako kanya, ngo yishyura make make mu gihe cy’imyaka ibiri.

Idrissa avuga ko urugo rufite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ngo rubasha gucana amatara mu nzu hose, gusharija telefone no gucuranga radio, ariko ko nta watera ipasi cyangwa ngo akore indi mirimo isaba umuriro mwinshi.

Ikigo Ignite kivuga ko ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bishobora kumara igihe kirenze imyaka irindwi bitaragabanya ubushobozi bwo kubika umuriro no gutanga urumuri.

Iki kigo gifite abakozi bahoraho 500 hiyongereyeho abakorana na cyo barenga ibihumbi bitatu, bakaba ngo barimo urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukozi wa CNLG yaganirije urubyiruko rwa Ignite Power
Umukozi wa CNLG yaganirije urubyiruko rwa Ignite Power

Umwe muri bo witwa Eric Nduwe watanze ubuhamya mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kuba inzobe no kugira imisatsi y’irende ngo biri mu byatumye arokoka.

Ati “Abicanyi bakekaga ko ndi umwana w’umwarabu”.

Nyiracumi Anne Marie, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, asaba uru rubyiruko rurimo abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abakomoka ku bayikoze, kwirinda kubana bishishanya.

Ati “Kuba warabuze igice cy’umubiri, ukaba wicaranye n’uwakigukuyeho, birasaba ubutwari bukomeye”.

Abakozi b'inzego zitandukanye baganirije abakozi b'ikigo ignite power
Abakozi b’inzego zitandukanye baganirije abakozi b’ikigo ignite power

Ikigo ‘Ignite Power’ kivuga ko kuri ubu kimaze gucanira ingo ibihumbi 100, kandi ko hari icyizere ko intego cyihaye yo gutanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 250 kizayigeraho mbere y’umwaka wa 2024.

Ufite amafaranga ibihumbi 90 ngo uhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Ufite amafaranga ibihumbi 90 ngo uhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka