RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Congo - Kinshasa
Kuri uyu wa gatatu, tariki 17 Mata 2019, mu byishimo byinshi, abagenzi ba mbere binjiye mu ndege ya Rwandair, yatangiye ingendo zijya i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku rubuga rwa twitter rwa Rwandair hariho ubutumwa bugira buti “Muraho Kinshasa! Umunsi urashyize urageze, indege yacu igiye gukora urugendo rwa mbere, yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe yerekeza ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili.”
Nk’uko Minisiteri y’ibikorwaremezo ibitangaza, indege ya Rwandair, izajya ijya muri Congo-Kinshasa inshuro eshatu mu cyumweru, nyuma mu kwezi kwa Gicurasi 2019, hakaziyongera izindi ngendo eshatu za nijoro.
Muri rusange, kuri gahunda ya Rwandair, irateganya ko mu gihe cya vuba, izatangira gukorera ingendo i Addis Ababa muri Ethiopia, Guangzhou mu Bushinwa n’i Tel Aviv muri Israel.
Abajyanye n’indege ya Rwandair yafunguye ingendo muri Congo-Kinshasa, bagizwe ahanini n’abacuruzi, bagiye kureba amahirwe y’ishoramari aboneka muri icyo gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Uko Indege ya RwandAir yakiriwe iterwa amazi
Our inaugural flight was welcomed by a traditional water salute upon arrival @ #FIH#FlyTheDreamOfAfrica #MaidenFlight pic.twitter.com/CSQLfODfZP
— RwandAir (@FlyRwandAir) April 17, 2019
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Ndjili muri RDC, iyi ndege yakiranywe ubwuzu iterwa amazi, ikimenyetso cy’ikaze gikorerwa abashyitsi bishimiwe muri kiriya gihugu.
Mu kwezi gushize (Werurwe), Etienne Tshisekedi, Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yari mu Rwanda ku butumire bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi muri Afurika (Africa CEO Forum).
Mu gihe yari i Kigali, Perezida Tshisekedi yavuze ko agiye gufatanya n’ibihugu by’ibituranyi, “bakubaka ibiraro bibahuza aho kubaka ibikuta bibatanya .”
Mu mubare w’indege 12 ifite, harimo indege nini zo mu bwoko bwa Airbus A330, urugendo rwa Kinshasa ruriyongera ku ngendo 26, Rwandair isanzwe ikorera mu Afurika y’Uburasirazuba, iyo hagati, iyo mu Burengerazuba ndetse na Afurika y’Amajyepfo, Rwandair kandi ikorera mu Burayi no muri Aziya.
Ohereza igitekerezo
|
ibiciro ni angahe kujya kinshasa ?
ibiciro ni angahe kujya kinshasa?