Mu gikombe cy’isi, Portugal izakinana igikomo cyanditseho nyakwigendera Diogo Jota

Abakinnyi bose b’ikipe y’Igihugu ya Portugal bahawe udukomo two kwambara ku maboko twanditseho amazina ya Diogo Jota witabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Espagne.

Uretse kuba utu dukomo, turiho izina rya Jota wari rutahizamu wa Liverpool na Portugal, hariho n’andi mazina y’abakinnyi ba Portugal bazakina igikombe cy’Isi cya 2026.

Iyi mpano yatanzwe na Minisitiri w’Intebe wa Portugal, Luís Montenegro, igamije kugaragariza abakinnyi ko n’iyo bari mu marushanwa akomeye, ubumwe n’agaciro k’abakinnyi bikomeza kuba ingenzi.

Ni igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi cyane cyane bagaragaza ko bishimiye uburyo Diogo Jota yahawe agaciro mu buryo budasanzwe.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka