Abanyamadini barasabwa gukoresha ubushobozi bafite mu kubaka imitima

Abafite inshingano zo kuyobora amadini n’amatorero bo mu Karere ka Rusizi barasabwa kubyaza umusaruro ubushobozi bafite bwo kuyobora abantu benshi kandi babumvira babakangurira kubohoka bagatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokotse Jenoside bavuga ko hari ababo bataraboneka ngo babashyingure mu cyubahiro.
Abarokotse Jenoside bavuga ko hari ababo bataraboneka ngo babashyingure mu cyubahiro.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nkanka barimo Ruterana Thadée basobanura ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe hakiri abiyita abakirisito baza gusenga nyamara bitwikiriye ibyaha bya Jenoside birimo kwanga kugaragaza aho bajugunye imibiri y’Abatutsi bishe muri Jenoside.

Ruterana ati ”reka mbahe urugero turi mu nkiko gacaca umuntu yashyiraga ukuboko hejuru ati nsabye imbabazi tukazimuha uwo muntu twaherukanye muri gacaca ntashobora kunyegera, nanjye sinshobora kumwegera kandi duhurira mu rusengero none se ubwo twarababariranye? Aho ni ho hakiri ikibazo.”

Ibi ni bimwe mu bisubiza inyuma uyu musaza wiciwe abagera kuri 40 kugeza ubu bamwe akaba atarabona imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Honorable Depite Uwambaje Aimée Sandrine we yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kwegera abayoboke babo kugira ngo babashe kubohoka bavuge aho bajugunye imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Abaturage bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abaturage bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Depite Uwambaje Aimée Sandrine ati ”Birasaba ko abihaye Imana mudufasha mugashaka ubundi buryo bwo kwigisha kugira ngo abayoboke b’amatorero yanyu babohoke, bagaragaze iyo mibiri kandi nta nkurikizi zihari kuko iyo waranze aho imibiri yajugunywe uba uruhuye imitima y’abacitse ku icumu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yasabye abaturage gukomeza kwibuka muri iyi minsi 100 by’umwihariko bagakomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babafata mu mugongo.

Ati "Kwibuka twiyubaka bikwiye gukomeza ari na yo mpamvu muri ibi bihe dukwiye gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza bifata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho kandi bigaherekezwa n’imvugo nziza mu biganiro tugirana byose.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza gusaba abagize uruhare muri Jenoside kugaragaza aho bashyize imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside cyane ko nta n’inkurikizi yababaho baramutse bavuze aho bari. Ikindi abarokotse Jenoside bifuza ni ugushyira ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside ku kiyaga cya Kivu kuko na cyo cyatwaye imibiri myinshi y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Depite Uwambaje Aimée Sandrine n'umuyobozi w'Akarere ka Rusizi bacana urumuri rw'icyizere
Depite Uwambaje Aimée Sandrine n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bacana urumuri rw’icyizere
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nkanka
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nkanka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aho kubaka imitima y’abayoboke bayo,amadini afite uruhare rukomeye mu bintu bibi byabaye mu Rwanda.Ejobundi,National Unity and Reconciliation Committee (NURC) yavuze ko "mu madini baronda amoko".
Ikindi kandi amadini yivanga cyane muli politike kandi Yesu yaratubujije kwivanga mu byisi nkuko Yohana 17:16 havuga.Akenshi usanga aba agamije kwishakira amafaranga.Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira no mu ngo z’abantu abwiriza,yashakaga igihe akaboha amahema akayagurisha.Nta na rimwe basabaga icyacumi nkuko bimeze uyu munsi.Bigeze naho abagore nabo baba pastors,bishops na apotres kandi Imana ibibabuza nkuko 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35 havuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 17-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka