Gakenke: Abarokotse barasaba ko hagaragazwa imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Gakenke, bukomeje gusaba abaturage kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi biciwe muri ako karere yajugunywe, kuko ngo imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Gakenke ari mike cyane ku Batutsi bahiciwe.

Hashyinguwe umubiri umwe wabonwe n'umuturage ubwo yahingaga mu murima we
Hashyinguwe umubiri umwe wabonwe n’umuturage ubwo yahingaga mu murima we

DUNIA Sadi, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gakenke, avuga ko muri ako gace hiciwe abatutsi batagira ingano, ariko ngo abaturage bakomeje kwinangira mu kugaragaza aho iyo mibiri yajugunywe.

Ati “Aka gace ni kamwe muhiciwe abatutsi batabarika, abishwe ntibajyanye n’umubare w’imibiri ishyinguye muri uru rwibutso, abaturage bakomeje kwimana amakuru yaho imibiri iherereye ngo tuyishyingure mu cyubahiro.

Twahirwa Théodore, umwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke waganiye na Kigali Today, avuga ko kuba abaturage baterekana aho imibiri y’Abazize Jenoside iherereye, akenshi na kenshi ngo hari ababiterwa n’ubwoba.

Ati“ Ibijyanye no kwerekana aho imibiri y’abazize Jenoside iri itarashyingurwa, bigaragara ko kuba bidakorwa neza ari ubwoba abantu baba bafite n’imyumvire yari ikiri hasi, nkatwe twakuye isomo muri iki cyumweru, twiteguye gukangura bagenzi bacu tubigisha kandi bizatanga umusaruro imubiri igaragare inashyingurwe”.

Senateri Uwimana Consolee ari mubitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Senateri Uwimana Consolee ari mubitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Twahirwa Théodore, avuga ko icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi kibasigiye byinshi mu gukumira uwapfobya Jenoside.

Agira ati“ Iyi minsi irindwi yo kwibuka turize pe!, dukuyemo amasomo ahagije kuri Jenoside, twasubiye inyuma tugaruka mu mateka yadutwariye abantu.

Twamenye ko tugomba gufata iyambere dukumira uwatugarura mu macakubiri yadushoye muri Jenoside″.

SAFARI Silas, Uhagarariye amadini n’amatorero mu Murenge wa Kivuruga ati“ Intego twihaye ni ukongera imbaraga mu butumwa bwacu, mu matsinda anyuranye y’amasengesho, tubwira Abakirisitu ko bongera gusoma Bibiriya, bakumva ko umuntu yaremwe mu ishusho ry’Imana duhangana n’ingaruka Jenoside yasigiye iki Gihugu.

Ati“ Twiteguye kwegera abaturage, tubakangurira kugaragaza aho imibiri y’abazize Jenoside iherereye”.

Guverineri Gatabazi JMV, yashimye abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kurwanya uwabasubiza mu bihe bibi by’a Jenoside, ariko akabasaba kugira ubushake bwo kwerekana aho imibiri y’abazize Jenoside iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati“ Ni byiza muri icyi cyumweru mwagaragaje ko mwiteguye kurwanya uwazanamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, biragaragara ko mwiteguye, ariko murasabwa kwerekana imibiri y’Abatutsi bishwe.

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,umubiri umwe niwo wabonetse, Guverineri Gatabazi JMV, uvuga ko kuba n’uwo mubiri warabonetse bahinga bigaragara ko muri ako karere hari abatutsi bahiciwe ariko abaturage bakaba bahishira aho iyo mibiri iri.

Ati“ Uyu munsi dushyinguye umubiri umwe, nawo wabonetse bahinga, gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ni uburyo bwo kubasubiza icyubahiro bambuwe mu gihe bicwaga urubozo, no kubagarurira icyubahiro bakwiriye mu muryango ndetse n’imiryango yabo ikaruhuka, iyo ubayeho uzi ko utashyinguye uwawe, uhora umeze nk’uri mu kiriyo, ahora mu rupfu”.

Nzamwita Déogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, anenga abaturage nbagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati“ Turanenga twivuye inyuma abaturage babiri bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, twamaze kubashyikiriza inzego zishinzwe umutekano”.

Urwibutso rwa Gakenke, rushyinguwemo imibiri 1571y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni abiciwe mucyahoze ari Komine ya Nyarutovu, Gatonde, Ndusu na Cyabingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka