Rwamagana: Baracyabangamiwe no kutamenya ahajugunywe imibiri y’ababo

Ubwo hibukwakaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya tariki 14 Mata 2019, abaturage basabwe kwirinda ikintu cyose cyatuma hongera kubaho Jenoside, bakumira ingengabiterezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Batangiye kwandika amazina y'ababo bahiciwe
Batangiye kwandika amazina y’ababo bahiciwe

Senateri Nyagahura Margret yavuze ko gusaba imbabazi no gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi ari wo musingi ukomeye w’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko abiciwe imiryango yabo biteguye gutanga imbabazi.

Munyaneza Isai warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Segiteri Cyimbazi ubu yahindutse Akagari ka Kimbazi mu Murenge wa Munyiginya, yavuze ko habaye ivangura rikomeye mu banyarwanda ndetse ko hanabaye gucura umugambi wo kwica Abatutsi nk’uko bajyaga babibwirwa haba mu ngo zabo cyangwa mu ishuri.

Munyaneza avuga kandi ko kuba bibukiye ku gasozi k’iwabo ku nshuro ya kabiri ari amahirwe akomeye yo gusana imitima y’abacitse ku icumu ndetse no gutuma abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uwari uhagarariye abacitse ku icumu bo muri uwo Murenge, Munyaneza Isai
Uwari uhagarariye abacitse ku icumu bo muri uwo Murenge, Munyaneza Isai

Kuba Segiteri ya Cyimbazi yari ikikijwe n’amakomini yari afite ba Burugumesitiri ba Komini Bicumbi, Komini Murambi na Komini Muhazi bari bafite urwango rukabije rw’Abatutsi na byo byongereye umurindi w’iyicwa ry’Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajab yasabye abaturage gutanga amakuru y’Abatutsi bishwe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuko imibiri yabonetse y’Abatutsi ari mike ugereranyije n’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuyobozi w’Akarere avuga ko kubafatanye n’abaturage bagiye kubaka urukuta ruzandikwaho amazina y’Abatutsi bishwe bikazakorwa bitarenze iminsi ijana yo kwibuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko bwafashe umwanzuro wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi k’urwego rw’Akarere mu cyahoze ari Cyimbazi ku kigo cya SAYI kuko hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye bizera ko bazarakorwa n’abajandarume barindaga icyo kigo gikwirakwiza amashanyarazi.

Kuba hariciwe Abatutsi benshi muri ako gace ahanini ngo byatewe na Burugumesitiri wa Komini Gikoro, Bisengimana Paul, wacengejemo amatwara interahamwe zirimo n’iza Cyimbazi nk’imwe muri Segiteri igize Komini Gikoro.

Umugambi ngo bari bafite wari uwo kurimbura Umututsi wese nta kubabarira ndetse no kubakurikirana aho bahungira hose muri Komini byahanaga imbibi nka Komini Bicumbi na Komini Muhazi.

Ubuyobozi bwa Ibuka muri Rwamagana busanga hakiri ikibazo gikomeye kuko umubare w’Abatutsi bishwe bamaze gushyingurwa mu cyubahiro ari muke cyane ugereranyije n’Abatutsi biciwe ku kigo cya SAYI cyo muri Cyimbazi na Cyarukamba muri rusange.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rwamagana bishimira intambwe yatewe yo kubaka urukuta rwanditseho amazina y’abishwe muri Jenoside nka bumwe mu buryo bwo gusigasira amateka azafasha urubyiruko kumenya Jenoside yabereye muri ako gace. Kubaka uru rukuta rwanditseho amazina y’Abatutsi biciwe muri uyu murenge kandi ngo bizafasha abaturage bose kwibuka no gutanga amakuru nk’imwe mu mbogamizi yagaragajwe n’ubuyobozi.

Kuva mu mwaka wa 1990, Station y’amashanyarazi bita SAYI yarindwaga n’abajandarume, ku buryo ngo bw’umugambi wa Bisengimana Paul wo gutangiza irimburwa ry’Abatutsi bose muri Komini yayobaraga ya Gikoro. Abatutsi benshi batangiye kuhahungira kuko bizezwaga umutekano naho ari umugambi bateguye ngo abajandarume n’interahamwe babone uko babica babagose nta n’umwe ubacitse.

Senateri Nyagahura Margret yavuze ko gusaba imbabazi no gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi ari ingenzi mu bumwe n'ubwiyunge
Senateri Nyagahura Margret yavuze ko gusaba imbabazi no gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi ari ingenzi mu bumwe n’ubwiyunge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka