U Rwanda rumaze gutakaza miliyoni 530FRW uyu mwaka mu ndishyi z’impanuka

Ubuyobozi bw’Ikigega cy’u Rwanda cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) buravuga ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Werurwe 2019 kishyuye miliyoni 530FW kubera abantu basabye indishyi kubera guhohoterwa n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami ryo mu Muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami ryo mu Muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi

Byatangajwe na Dr Joseph Nzabonikuza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Ingoboka,kuri uyu wa 18 Mata 2019, mu mahugurwa y’abamotari 500 bo mu Karere ka Nyarugenge agamije kubigisha no kubakangurira kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Asobanura impamvu y’amafaranga angana atyo yishyuwe ku mpanuka, Dr Nzabonikuza yagize ati “Ikinyabiziga kidafite ubwishingizi kikagira icyo cyonona, Leta irakishingira, ikinyabiziga kitamenyekanye, impanuka giteje Leta yishingira uwahohotewe, ikinyabiziga kibwe cyangwa cyafashwe ku ngufu cyagera imbere kigakora impanuka ibyo cyononnye, Leta igoboka abahohotewe.”

Yakomeje avuga ko kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari watangira kugeza mu mpera za Werurwe uyu mwaka abantu 190 bahohotewe n’ibinyabiziga basabye indishyi.

Muri bo ngo 134 bagonzwe n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, na 56 bo bagongwa n’ibinyabiziga bitamenyekanye kuko ba nyirabyo baburiwe irengero mu gihe 99 muri bo ari abagonzwe na moto.

Dr Nzabonikuza akaba yibukije abo bamotari ko niba umuntu afite ikinyabiziga mbere yo kujya mu muhanda agamba kuba afite ubwishingizi bw’ibyo yakwangiza kuko ngo iyo uciye mu rihumye Leta ukajya mu muhanda ugakora impanuka Leta yishingira ibyo yangije ariko na we ukazabiryozwa ku buryo bishobora no kugira ingaruka zikomeye no ku muryango wawe.

Yavuze ko niba moto yawe ikoze impanuka uwahohotewe bikagaragara ko serivisi zimutanzweho zingana miliyoni 6FRW uba ugomba kuyishyura mu gihe ubundi ubwhingizi ari bwo bwakishyuye.

Ati “Icyo gihe rero turagenda tukishyura wa muntu hanyuma na we ya moto yawe kuka iba yafashwe iri kuri Polisi, tukayiteza cyamunara wenda tugakuramo ibihumbi 350, tukagenda tukagurisha ka gasambu kawe wenda miliyoni 3, na bwo ubwishyu ntibuvemo noneho ugasanga n’iyo waba wapfuye umuzungura wawe asigara yishyura kuko umwenda wa Leta ntabwo uhera.”

Muri miliyoni 530FRW Ikigega cy’Ingoboka kimaze kwishyura abahohotewe n’impanuka kandi ngo miliyoni 334FRW n’izagendeye ku bahohotewe n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi mu gihe impuzandeko igaragaza ko umuntu umwe utwara moto iyo akoze impanuka amafaranga ibigo by’ubwishingizi bimutangaho aba ari hagati ya miliyoni 4,5FRW na miliyoni 5FRW.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami ryo mu Muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yibukije abamotari ko Inama y’Abaminisitri iherutse yashyize ikimotari mu buryo bwemewe bwo gutwara abantu mu gihugu, bityo bikaba bibasaba gukora umwaga wabo kinyamwuga.

Yagize ati “Birabasaba kureka udukosa tw’ubusabusa tubahindanyiriza isura nko kwica ibisabwa n’amatara ayobora abakoresha umuhanda, kwiba abagenzi, kubangamira abanyamaguru gutambuka mu tuyira twabagenewe (zebra crossing) n’ibindi.”

Yababwiye ko Leta itazemera kurebera ko abantu bamarwa n’impanuka zo mu muhanda ko ahubwo abarenga ku mategeko izajya ibahana yihanukiye.

Mu mpanuka zimaze kuba mu muhanda muri uyu mwaka w’ingengo w’imari 75% ngo zakozwe n’abamotari, ndetse n’abamotari ahanini ngo akaba ari bo bazangirikiramo nk’uko SSP Ndushabandi yabitangaje.

Yakomeje avuga ko “mu minsi mike iri imbere” hazatangira kwifashishwa ibyuma bifata amashusho (camera) biri ku matara ayobora abagenzi mu muhanda mu guhana abica amategeko y’umuhanda.

Ati “Ubu uzajya ukora ikosa camera zandike nimero ya pulake yawe n’ikosa ukoze zikoherereze fagitiye y’ibyo ugomba kwishyura.”

Yavuze ko ubu buryo burimo kunozwa ku buryo igisigaye ari uguza izo kamera zo ku mihanda na pulaki z’ibinyabiziga na numero za telephone z’abakoresha ibinyabiziga.

Frederick Musabyimana, umumotari mu zone ya Nyarugenge, yemeza ko koko abenshi mu bamotari batitwararika amategeko y’umuhanda bitewe ahanini no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abamotari bafite imyumvire ikiri hasi.

Ati “Bigaragarira ahanini mu bikorwa bibi bakora no kutubahiriza amatara ayobora abagenzi no kubangamira abanyamaguru mu muhanda, ariko kubera aya mahugurwa tuzajya tugenda tubibaganirizaho kuko iyo mugenzi wanjye yica amategeko njyewe uyubahiriza biramvangira bikanyangiriza isura.”

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari ibihumbi 18, Umuyobozi w”Impuzamashyirahamwe ry’Abamotari mu Rwanda, Daniel Ngarambe, avuga ko byagaragaye ko abenshi mu bamotari batubahiriza amategeko y’umuhanda bigateza impanuka n’igihombo ku gihugu.

Ati “Imibare minini igihe cyose izamuka n’iy’abamotari bapfa tukibaza impamvu…ariko ugasanga akenshi n’ubwo yabonye iriya perimi ariko nta ndangagaciro afite zo kubaha umuhanda n’abandi bawugendamo.”

Avuga ko ari yo mpamvu bateguriwe amahugurwa abigisha uko bagomba kugenda batabangamiye abandi bakoresha umuhanda binyuze mu mategeko y’umuhanda, ubutabazi bw’ibanze, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gukangurira abamotari gufata ubwishingizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka