MINICOM irashakisha imiryango y’abantu 8 bayikoreraga bishwe muri Jenoside
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko abantu 26 bari abakozi ba MINICOMART (ari yo yahindutse MINICOM) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri bo, 18 ni bo imiryango yabo yamaze kumenyekana, mu gihe abandi umunani iyi Minisiteri ivuga ko igishakisha amakuru ku miryango yabo kugira ngo bimenyekane niba hari abo muri iyo miryango bakiriho, bityo na bo iyo Minisiteri ibashe kubegera.
Amazina y’abo imiryango yabo itaramenyekana bakoraga muri MINICOMART (kuri ubu yahindutse MINICOM) ni aya akurikira:
1.Bazatoha Pierre Célestin wari Inspecteur du Commerce muri Perefegitura ya Kibuye ;
2.Mukarwego Francine wari umukozi muri MINIMART;
3.Rwigema Silvère wari Inspecteur du Commerce muri Perefegitura ya Gikongoro ;
4.Karokora Claudien wari ushinzwe Politique Economique ;
5.Haguma Etienne wakoraga muri Division ya Importation ;
6.Gashumba David wari Umushoferi ;
7.Ruranganwa Alfonse na we wari Umushoferi ;
8.Nahayo Jean Baptiste wari Umuparanto.
MINICOM irimo gushakisha imiryango yabo kugira ngo iyibe hafi nk’uko isanzwe ibikora muri gahunda zayo.
Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, MINICOM yibuka abakozi bahoze bayikorera icyitwa MINICOMART, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kiba ari igihe cy’ibikorwa bitandukanye, nko gusura imiryango y’abahoze ari abakozi b’iyi Minisiteri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyiremera, gukusanya ubuhamya butandukanye bw’iyi miryango, ndetse no gukomeza gukurikiranira amakuru yabo hafi, hagamijwe gukomeza kubaba hafi.
Kuri iyi nshuro, MINICOM yahisemo kuremera umubyeyi wapfakajwe na Jenoside witwa Mukarutesi Clotilde, utuye mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Uyu mubyeyi avukana na nyakwigendera Kabandana Pangarasi, wahoze akora muri MINICOMART, akaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda basuraga uyu mubyeyi , yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba asuwe, ukaba umwanya mwiza wo kwibuka musaza we yakundaga cyane, ndetse wageragezaga kwitangira umuryango we uko ashoboye, ikirenze kuri ibi byose kandi ngo bikaba byakozwe n’ikigo yahoze akorera.
Mukarutesi yagize ati “Iki ni icyubahiro musubije musaza wanjye, mu gihe yari yaracyambuwe n’ababisha.”

Emmy Ngabonziza, umwe mu bayobozi bari baturutse muri MINICOM, ni we wagejeje ubutumwa kuri uyu muryango, awumenyesha ko utari wonyine, ko kandi iyi Minisiteri izakomeza kubaba hafi, umunsi ku wundi.
At “Mwitsindwa n’ishavu, mureke duhagarare mu mwanya w’abacu bazize uko bavutse.”
Yasabye abari aho cyane cyane urubyiruko ko rukwiye kunezezwa n’uko igihugu gifite ubuyobozi bwiza, kandi abakiri bato bagafatiraho urugero rwiza kuko bafite aho bahera heza kuko bubatse ku musingi ukomeye, ndetse akomeza abasaba kwiyumvamo inshingano zo kurinda no gusigasira ibyagezweho mu rugamba rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
MINICOM yasaniye uyu mubyeyi inzu ubu abamo, yubakirwa ikiraro, ndetse ahabwa n’inka izajya imukamirwa.

Ohereza igitekerezo
|