Abahekuye u Rwanda baracyarimo kwibeshya kuri Paul Kagame - Dr Sezibera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera, aravuga ko abasize bakoze Jenoside bakirimo kwibeshya ko imbaraga za Perezida Kagame zashize cyangwa zagabanutse.

Minisitiri Dr Richard Sezibera yari mu muhango wo kwibukira ku rwibutso rw'i Ruhanga
Minisitiri Dr Richard Sezibera yari mu muhango wo kwibukira ku rwibutso rw’i Ruhanga

Dr Sezibera ni umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu bifatanyije n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino baje kwibukira ku rwibutso rw’i Ruhanga (i Rusororo) mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mata 2019.

Uru rwibutso rwari Kiliziya y’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, ruruhukiyemo Abatutsi 36,729 bishwe baturuka mu bice bigize Umujyi wa Kigali n’uturere tuhegereye.

Akarere ka Gasabo kanagaragaje imibiri 65 mishya imaze kuboneka hirya no hino mu mirenge ikagize, ikaba yashyinguwe mu cyubahiro muri urwo rwibutso rwa Ruhanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga ko kuba imiryango mpuzamahanga irimo LONI ndetse na bimwe mu bihugu bikomeye, barimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari icyizere ku Banyarwanda.

Ati "Abahekuye u Rwanda bibeshye ku mbaraga z’umuyobozi wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame kandi n’ubu baracyamwibeshyaho".

"Bibeshya ko bashobora gusubiza igihugu cyacu aho bagisize, nyamara imbaraga twubatse nk’Abanyarwanda zikomeje kwiyongera".

Akomeza avuga ko impamvu bibeshye kuri Perezida Kagame ayishingira ku kuba amaze "kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’iterambere", akaba asaba abantu gukomeza kubisigasira.

Minisitiri Dr Richard Sezibera avuga ko gukomeza kubakira ku kuri n’ubumwe, n’ubwo ngo bigira ikiguzi gihenze, Abanyarwanda bazakomeza kugishaka.

Avuga ko Jenoside itazongera kuba ukundi kandi ko ibyiza Abanyarwanda bubatse bazakomeza kubisigasira bayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mme Nyirasafari Esperance wari umushyitsi mukuru akomeza ashimangira ko urubyiruko ari rwo rwitezweho gukomeza kubaka amateka meza y’u Rwanda.

Ati "Urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, bagomba kutemera abagoreka ukuri, aho bumvise ingengabitekerezo ya Jenoside bakayamagana".

Nk’uwahoze ari Minisitiri ushinzwe kurwanya ihohoterwa, asaba Abanyarwanda kwirinda ibikorwa n’imvugo bigamije kugirira nabi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rwamurangwa Stephen, Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo avuga ko hakiri urugamba rwo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Rwamurangwa Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko hakiri urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen avuga ko hakiri umukoro ukomeye wo kurwanya amacakubiri n’ivangura, ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abishingira kuri Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo muri 2015 ivuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bukiri ku rugero rwa 92%, ndetse no kuba hakiri ahaboneka imibiri y’abazize Jenosine(yari yarahishwe).

Uretse imibiri 65 yabonetse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gasabo, kuva mu mwaka ushize kugeza ubu ahitwa mu Gahoromani(hahuriweho n’imirenge ya Masaka na Rusororo), hamaze kuboneka imibiri irenga ibihumbi 60 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo Elena yavuze ku mvugo ya likasi igaragaza abo abanyarwanda turibo! Erega nta niyindi societe kwisi y’abantu basangiye igihugu wakwanganisha nk’uko avanyarwanda twangana! Tugira imbereka, kuburyo nta butegetsi bugira ukuri niyo wagira ute ari ubw’abanyarda! Ubwami bati abami bavukana imbuto, bagamije kwikubira ibyiza by’u rwagasabo bonyine, ngo ni ukuri! Kayibanda na Habyara ngo abatutsi batugize abacakara dusangiye igihugu bati ni ko kuri! None ubu nabwo ngo ibyakorewe abahutu ku bw’abami byatewe n’abakoroni nk’aho abakoroni basanze ubwami butabaho, hanyuma ukibaza impamvu ubwo bwami butabyanze kdi bubona ko ari ukubangamira abandi banyarda, nyamara ikosa bwakoze ni naryo Kayibanda na Habyara bakoze! None rero ukuri gusa ni iyicwa ry’abatutsi muri genocide yabakorewe, ariko nta kindi cyaha na kimwe cyubasiye inyoko muntu mu Rda cyabayeho, ngo uko niko kuri! Ubaruye imiri y’abatutsi ishyinguye hirya no hino mu nzibutso, wasanga u Rwanda muri 94 rwari rutuwe n’abatusi gusa, kuko na 1074017 tuvuga ko bazize genocide yakorewe abatutsi twasanga ari bake, kuko jyewe iyo mpuje imibare bavuga ahashyinguwe hose mbona hejuru ya 4,000,000. Ubwo se ukuri abanyarwanda tugira ni ukuri kuzuye cg nugupfa kwivugira? Keretse u Rwanda ruyobowe n’abandi batari abanyarwanda nibwo wasangamo ukuri! Naho ubundi abafashe ubutegetsi bose ni ugukwirqkwiza ideology ikomeza kwanganisha abanyarwanda, hanyuma uruhande rugondewe rukaririmba ukuriiiii ntiwareba

Kiki yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

bamwibeshyaho kbsa njye mbona ntantambara yamasasu izongera kuba bariya nabokwitotombera hanze yigihugu gusa cg niba bashaka gupfa bazaze tubamene imitwe nibigambo ntatubaraga bifitiye

banange yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka