Mu 1990 naroshywe muri Nyabarongo yanga kunyica – Uwarokokeye i Kibilira
Abarokotse Jenoside mu Cyahoze ari Komini Kibilira bavuga ko 1990-1994, ari umwihariko w’amateka akwiye kwandikwa by’umwihariko kuko ari ho yageragerejwe.

Bagaragaza ko nyuma y’itariki ya 01 Ukwakira 1990 Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, muri Kibilira Abatutsi batangiye kwicwa, kandi abafungiwe ibyo byaha bakarekurwa nta bihano bahawe.
Bavuga ko kuba muri Kibilira ari ho kandi havukaga abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu byatumye ihageragerezwa mbere y’uko ahandi ihagera.
Bagaragaza ko nka Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside avuka aha i Kibilira hamwe na Victoire Ingabire wahamwe n’ibyaha byo gupfobya Jenoside, n’abandi benshi.
Mukecuru Munganyimana Ancile warokotse Jenoside, avuga ko mu 1990 aribwo umuryango we wishwe, benshi baroshywe muri Nyabarongo na we akarohwa ku bw’amahirwe ntiyamuhitana.

Avuga ko nyuma yaje guhungira kuri Kiliziya ya Muhororo, ariko nyuma y’amagambo yo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi yavuzwe na Mugesera, Abatutsi bongeye guhigwa mu 1992 ndetse baranicwa.
Agira ati, “Mu 1990 naroshywe muri Nyabarongo yanga kunyica, ndetse mbonye abanjye bamaze gushira nanjye nyirohamo yanga kunyica, aha ni ho Jenoside yageragerejwe kuko batwishe n’iyo ndege ya Habyarimana bavuga itarahanurwa”.
Ubwo abakozi b’Ibitaro bya Muhororo bifatanyaga n’Akarere ka Ngororero Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1990-1994, Abarokotse Jenoside basabye ko Amateka ya Kibilira yandikwa nk’uko bikwiye kandi afite umwihariko.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean d’Amour, yavuze ko usibye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 25 iharuhukiye, nta kindi kimenyetso cy’ayo mateka y’umwihariko.
Agira ati, “Duhora dusaba ko Amateka ya hano yakwandikwa. Hashize imyaka 25 ariko nta gikorwa, aha ni ho hageragerejwe Jenoside hafite amateka y’umwihariko kubera Abanyapolitiki bahavukaga”.

Hon. Depite Nyabyenda Damien wari waje kwifatanya n’abakozi b’ibitaro bya Muhororo n’abaturage b’Umurenge wa Gatumba kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko kwandika amateka biri guhabwa umurongo n’inzego zibishinzwe.
Avuga ko hamwe no kurangiza imanza za Jenoside zitararangizwa, kubakira Abarokotse badafite amacumbi no kwandika amateka byatangiye kwigwaho n’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba.
Agira ati, “Aha hantu hafite amateka akomeye agomba kwandikwa nk’uko mubyifuza, Intara y’Uburengerazuba iri kubyigaho ngo ibihe umurongo bizanyuramo, bigakorwa kandi bakanozwa.
Ku wa 13 hasozwa Icyunamo, kandi hanashyinguwe imibiri 11 y’abazize Jenoside yabonetse, Abarokotse bakaba bakomeje gusaba abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru y’ahaba hari indi mibiri kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ohereza igitekerezo
|