Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasohoye itangazo igamije gusaba imbabazi kubera ibyo iherutse gusaba byo korohereza abashaje cyane n’abarwaye bafungiye icyaha cya Jenoside.

Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, rivuga ko muri iyo baruwa hari ibyakomerekeje abantu.

Abo bepiskopi bati “Tubabajwe n’uko byakomerekeje abantu cyane cyane bitewe n’igihe twabivugiye, Ibyo si byo twari tugamije. Dusabye imbabazi kuko twabivuze muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo.”

Ku cyumweru tariki 07 Mata 2019 ubwo hatangiraga icyumweru cy’Icyunamo, ni bwo hatambukijwe ubutumwa bwasomwe muri Kiliziya zose zo mu Rwanda, busaba inzego zibishinzwe ko zasuzuma uburyo abafungiye Jenoside bakuze cyane n’abarwaye bakoroherezwa ibihano. Ubwo butumwa bwari bwashyizweho umukono n’Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda.

Ku wa gatandatu tariki 13 Mata 2019, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, yumvikanye anenga ibyasabwe n’abo Bepiskopi Gatolika.

Dr. Bizimana ubwo yarimo atanga ikiganiro ku ruhare rwa politiki mbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’urwa politiki nziza mu kubaka igihugu, yagaragaje ko bamwe muri abo bageze mu zabukuru bafungiye Jenoside ari bo bari ku isonga mu itegurwa ryayo no mu gihe cyo kuyikora, agasanga rero izo mbabazi basabirwa zikwiye kwitonderwa.

Yagize ati “ Aba bantu ngiye ntangaho ingero, nahoze ndeba nsanga abato barengeje imyaka 75, abandi ba Kabuga bari hejuru y’imyaka 80. Iyo hari abantu rero bamwe na bamwe bavuga bati ‘aba basaza nimubarekure barakuze’ kandi ari bo baroze u Rwanda muri ubu buryo, nkeka ko ari ukwirengagiza!”

Icyo kiganiro Dr Bizimana yagitangiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruherereye mu Karere ka Kicukiro ahashyinguye abanyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside bazira ukuri kwabo no kwanga politiki mbi itandukanya Abanyarwanda.

Hashyinguye kandi n’abandi bantu bagera ku bihumbi 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bakurwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Inkuru bijyanye:

CNLG iramagana icyifuzo cya Kiliziya Gatolika cyo ‘korohereza’ abasaza bakoze Jenoside

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nta gushidikanya ko impamvu Gatolika yisubiyeho aruko nabo barimo ibice: Igice cy’Abatutsi n’igice cy’Abahutu nkuko byahoze kuva na kera.Ndasaba RGB na NURC kutongera kubeshya abanyarwanda ngo amoko yiyunze mu kigero cya 90%.Ntabwo u Rwanda ruzagira amahoro nidukomeza kubeshyana.Mwibuke ko kugeza muli 1990,Leta yariho yahoraga iririmba “Ubumwe n’Ubwiyunge”,Amahoro n’Amajyambere.History ijye itwigisha.Umugabo witwaga George Santana yaravuze ngo:”Those who cannot remember the past are condemned to repeat it”.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

Ark ubu barabasabira imbabazi ziki? Ubwo bakoraga genocide se bo kuki batagiriye impuhwe abasaza bicungaga akabando igihe barimo babica? Jyewe ibyo rwose sibyemera kk kuba bashaje n’ingaruka zibyo bakoze kd nabo igihe bakoraga genocide baribakwiye kubanza bagatekerezako ibyo bakora bizabagaruka,kuba bashaje bamaze cg bemere icyaha bakoze bavuge naho bajungunye abacu ubundi basabe imbabazi kugiti cyabo naho gusabirwa imbabazi jyewe ndabona arukugoreka nibyo amadini yagiye akora muri genocide ya korewe abatutsi muri 1994,jyewe sibyumva rwose niba barekeremo kk cya gihe nabo hari abatakambye bamfukamye bazamuye amaboko ngo ntibicwe ark bakanga babica,murakoze cyn kd twibuke twiyubaka.

alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka