Umuyobozi wa SACCO ukekwaho kunyereza miliyoni 9 yatawe muri yombi
Mu Karere ka Musanze guhera ku wa kane w’icyumweru gishize hatangiye kuvugwa inkuru y’umugore ukekwaho gutorokana miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guca mu rihumye abagenzuzi b’imari bari bari kumwe.

Kuri uwo munsi wa kabiri w’ingenzura ryakorwaga n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative(RCA), nibwo umugore witwa Dusenge Amandine, Umuyobozi wa Koperative yitwa ‘Umutuzo Sacco Musanze’ yasohotse gato bategereza ko agaruka baraheba.
Uwo mugore ngo kugira ngo abacike,yasohotse yitaba Telefoni ntiyagaruka. Nyuma yo kumubura abakozi ba RCA bari mu igenzura bahise bashyikiriza ikirego Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’urwo rwego.
Yagize ati “Twakiriye ikirego twashyikirijwe n’Abagenzuzi ba RCA bari baje kugenzura iriya Sacco, mu gihe batari barangiza igenzura, uwo bagenzuraga arabacika.”
“Amaze kubacika, nibwo babimenyesheje Ubugenzacyaha butangira iperereza cyane ko ibimenyetso bari bafite byose babitanze″.
Mbabazi Modeste yemereye Kigali Today ko uwo mugore yafashwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 13 Mata 2019, afatirwa i Muhanga.
Amakuru avugwa, n’uko uwo mugore yatorotse amaze kubona ko bamaze gutahura ko yanyereje agera kuri miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, aho ngo aherutse kuyabikuza muri Banki ariko ntiyayageza kuri SACCO.
Mbabazi Modeste avuga ko kuba yaratorokanye Miliyoni icyenda, biri mu bimenyetso abatanze ikirego bagaragaje, RIB ikaba ikibikoraho iperereza.
Ati “Miliyoni icyenda ni kimwe mu biri mu igenzura ryabo batanze, ubwo natwe tuzabisuzuma nk’abagenzacyaha, ubwo ikizava mu iperereza ni cyo kizaba kigaragara”.
Hari bamwe mu baturage bavuze ko nyuma yo gucika abagenzuzi b’imari, babonye uwo mugore atwawe n’umugabo we mu modoka ifite Plaque RAC 992C berekeza mu mujyi wa Musanze.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mumufuge kuko yariye amafaranga yabandi