Kurinda umutekano nta kibazo tubifiteho, hasigaye amajyambere - Gen Murasira

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, avuga ko Ingabo z’Igihugu nta kibazo kijyanye n’umutekano zifite nk’ikijyanye n’iterambere ry’abaturage.

Minisitiri w'ingabo asura bimwe mu bikorwa by'iterambere bigirwamo uruhare n'ingabo z'igihugu
Minisitiri w’ingabo asura bimwe mu bikorwa by’iterambere bigirwamo uruhare n’ingabo z’igihugu

Maj Gen Murasira yabitangarije mu murenge wa Kigali ubwo yatangizaga ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo z’Igihugu mu iterambere ry’Abaturage kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mata 2019.

Mu bikorwa bizamara amezi atatu, Ingabo z’u Rwanda zirateganya kuvura abaturage 137,900 no kubaka amazu 1,141 yagenewe gutuzwamo abatishoboye.

Ingabo z’u Rwanda kandi zirateganya guhinga hegitare 11,139 z’imirima, gukumira isuri ku burebure bw’imihanda bwa kilometero 453, ndetse no gukora amaterasi ku buso bungana na 1,114.

Mnisitiri Maj Gen Murasira agira ati "Ingabo z’Igihugu nta kibazo zifite ku mutekano, ushobora kwirinda umwanzi uturuka hanze y’igihugu ariko noneho hakabaho ikibazo cy’amajyambere".

By’umwihariko ibikorwa by’Ingabo mu murenge wa Kigali w’akarere ka Nyarugenge bizibanda ku kubakira imiryango 240 y’abantu bazakurwa mu manegeka, ndetse no kubagezaho amazi meza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba avuga ko bategereje ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa bitanu harimo gukora imihanda no guhinga ibishanga mu buryo butanga umusaruro mwinshi.

Ku rundi ruhande, hari abaturage batangarije Kigali today ko muri uwo murenge hatangiye kugaragara ibikorwa by’iterambere ariko ko ababikoramo baba baturutse ahandi.

Uwitwa Habimana agira ati "Tujya kubona tukabona abakozi bose ari abavuye iyo za Rubavu, mu Majyaruguru n’ahandi, twebwe tukabura akazi".

"Ibi byatuma ibi bikorwa by’iterambere tutabyibonamo".

Minisiteri y’Ingabo isaba abaturage bahabwa ibikorwa by’iterambere kubisigasira kandi bakarushaho gukunda igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngabo z’igihugu cyacu mukomere k’umuheto twiteze imbere naho abirigwa bacuruza urusaku banzunguka ikimwaro, abatifuriza igihugucyacu amahoro n’ijuru ribarikureeee, iyaduhanze irahari dukure amaboko mumifuka twiteze imbere
Hashimwe iyakuduhaye

charles yanditse ku itariki ya: 17-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka