Rubavu: Umuturage yahisemo gucurangira indirimbo za Bikindi mu kabari

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe uwitwa Nyabyenda JMV ufite imyaka 49 wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe "Ex FAR" yagiye mu kabari k’uwitwa Mateso Mussa kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2019 acuranga kuri telefone ye indirimbo za Bikindi Simon.

Uyu mugabo ngo yabanje guhisha memory card nyuma aza kwerekana aho yari iri
Uyu mugabo ngo yabanje guhisha memory card nyuma aza kwerekana aho yari iri

Ni ibintu byatunguye abaturage bazumvise kubera ubutumwa buri mu ndirimbo za Bikindi zibiba urwango mu Banyarwanda izindi zigasingiza ingabo zatsinzwe.

Impungenge z’abaturage zatumye babimenyesha inzego z’umutekano. Ubwo aba Dasso bajyaga kumufata, Nyabyenda yahise akuramo ’memory card’ muri telefone ayihisha mu gikuta cy’umusarani, ariko agejejwe ku Murenge, yemeye ko yarayifite ajya no kwerekana aho yari yayihishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyanzarwe, Kanzendebe Hertier yatangarije Kigali Today ko uyu muturage yagejejwe ku murenge. Yagize ati "Ayo makuru nayumvise ariko kuva mu gitondo ndi ku karere sinzi icyavuye mu iperereza."

Kigali Today ikomeje kubakurikiranira ibindi kuri iyi nkuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyaha nibimuhama bamukatire igihano kimukwiye abanyarwanda rwarababaye ntampamvu yogusubira mubyo twahozemo twibuke twiyubaka

jojo yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

uwomugabo.abazwe.izondirimbo..acuranga.icyobamfana,ibyizayamujyejejeho.niterambreyamariye.a

Elie yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka