Kiliziya Gatolika iravuga ko nta bakoze Jenoside ikingiye ikibaba

Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yatangaje ko, Kiliziya Gatolika mu Rwanda nta wakoze Jenoside ikingiye ikibaba.

Ibi ibitangaje nyuma y’aho yari yasabye ko Guverinoma y’u Rwanda yakorohereza ibihano abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bageze mu zabukuru, abafite uburwayi n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba barakomerekejwe n’ubwo busabe cyane ko bwakozwe mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 ababo bishwe urw’agashinyaguro, ibintu babona ko nta butabera bwaba burimo.

Mu kiganiro Musenyeri Rukamba yagiranye na Kigali Today ku ruhare rwa Kiliziya mu guha ubutabera abarokotse kubera bamwe mu bapadiri n’abihaye Imana muri rusange bishe abantu, yasubije muri aya magambo.

Ati “Icyaha cya Jenoside kireba isi yose ni ukuvuga ko abo bantu baba bararezwe bakaburanishwa ndavuga abari hanze yenda, wenda ubucamanza bwo hanze butandukanye n’ubw’ino.”

“Ariko nta muntu n’umwe twigeze dukingira ikibaba kuko twemera ko abarezwe bagomba kugera imbere y’ubucamanza, bukemeza ubutabera.”

Igiti Ndakubana wazinutswe gusubira mu kiliziya yihishagaho ibitero bya za gerenade bateraga mu kigo
Igiti Ndakubana wazinutswe gusubira mu kiliziya yihishagaho ibitero bya za gerenade bateraga mu kigo

Musenyeri Rukamba yakomeje avuga ko bisegura ku gikorwa cyo gusabira Abajenosideri imbabazi ku barokotse kandi babihanganisha, gusa ko byakozwe nk’inshingano ya Kiliziya ihora itoza abayoboke bayo yo kubabarira.

Yagize ati “Abantu benshi bavuze ko twabivuze mu gihe kitari cyo ariko ni inshingano za Kiliziya gusabira imbabazi buri muntu wese ubabaye kuko aba ari ishusho ya Yezu Kristu ubabaye, kubera gushaka ineza y’abantu”.

“Twanditse n’indi baruwa twerekana ko dufata mu mugongo abarokotse kandi ko tubasaba imbabazi ko twabivuze mu gihe kitari cyo.”

Ibi kandi bibaye mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata mu Karere ka Ngororero, bazibuka Abatutsi babarirwa mu bihumbi bibiri baguye muri Kiliziya ya Nyange bishwe ku itegeko rya Padiri Athanase Seromba nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi wa Ibuka muri aka Karere Niyonsenga Jean d’Amour.

Urwibutso rwa Nyange rwubatse ahahoze ari paruwasi ya Nyange yasenyeweho Abatutsi basaga 2000
Urwibutso rwa Nyange rwubatse ahahoze ari paruwasi ya Nyange yasenyeweho Abatutsi basaga 2000

Yagize ati “Ku itariki 16 ku manywa y’ihangu nibwo Seromba yazanye kateripirali ayisenyesha Kiliziya yari yahungiyemo abatutsi basaga ibihumbi bibiri, afatanyije n’interahamwe, burugumesitiri wariho icyo gihe na ipeji bavuga ko kiliziya ari iy’abahutu bazayubaka mu minsi itatu.”

Uko hatanzwe amabwiriza yo gusenyara Kiliziya ku Batutsi

Umusaza Ndakubana w’imyaka 60 avuga ko we n’abagize umuryango we n’abaturanyi bahungiye kuri Paruwasi ya Nyange tariki ya 12 Mata 1994, ateze amakiriro ahantu hafatwaga nk’ahatagatifu.

Ndakubana avuga ko tariki 13 Mata 1994, Abatutsi bari ku kiliziya bakomeje kugabwaho ibitero n’Interahamwe, bagatakambira Padiri Mukuru wa Paruwasi ari we Seromba ngo abafashe abasengere, yenda nibapfa bapfe neza.

Padiri Seromba ngo yabwiye Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ayobora, ko bisengera kuko na bo bafite ururimi nk’urwo akoresha asenga.

Agira ati, “Abakobwa bitwaga Abakirisitu cyane twari kumwe baravuze ngo ese Padiri ko Interahamwe zikomeza kuza kudutera ku Kiliziya, waje ukadusengera yenda tugapfa neza, maze abasubiza ko gusenga na we abikoresha mu mvugo kandi na bo bashobora kwisengera bitabaye ngombwa ko Padiri abafasha”.

“Ngereranyije uko abari barahungiye aha banganaga, nta n’abagera ku icumi baharokokeye kuko bose bapfiriye mu kiliziya, usibye umwe nibuka wagwiriwe n’umunara ariko ntumwice ako kanya agakomereka ubu amaze igihe yitabye Imana”.

Uko hateguwe inama yo gusenya Kiliziya

Ndakubana amaze kumva aya magambo ya Seromba ngo yatangiye kugira ubwoba ko nta butabazi bategereje afatanya na bagenzi be gukomeza kwirwanaho bahangana n’ibitero by’interahamwe ariko uko iminsi yashiraga kubera inzara, imbaraga zigakomeza kubashirana.

Ndakubana avuga ko Seromba yakomeje kubatoteza ku buryo n’abagerageje kujya gushakira ibyo kurya mu rutoki rw’Abapadiri yategetse Abajandarume ko babarasa.

Ndakubana avuga ko tariki ya 15 ari bwo yavuye ku Kiliziya ya Nyange ahungira i Kabgayi nyuma y’ibitero bikomeye by’Interahamwe zabateragamo za Gerenade, hagapfamo benshi mu barwanaga.

Kuri Paruwasi ya Nyange hubatswe urwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro abasenyeweho Kiliziya
Kuri Paruwasi ya Nyange hubatswe urwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro abasenyeweho Kiliziya

Avuga ko iryo joro uwaraye kuri Paruwasi ya Nyange wese yishwe bukeye bwaho kuko tariki ya 16 Mata ari bwo Interahamwe zagotaga Kiliziya ariko Abatutsi barimo imbere bafunze cyane bakoresheje intebe zo mu Kiliziya.

Icyo gihe ngo Padiri Seromba yari yaraye akoranye inama na Burugumesitiri Ndahimana Gregoire na IPG Kayishema Fulgence, umucuruzi Kanyarukiga n’abandi bayobozi maze babwira abari bahungiye i Nyange ko Abatutsi ari bo bateye igihugu nta bundi bufasha babaha.

Ndakubana ngo yongera kwibuka amagambo ya Seromba atanga amabwiriza yo gusenya Kiliziya kuko ngo umwe mu barokotse icyo gihe yiyumviye Padiri ubwe abwira umushoferi w’imashini ngo nayisenye Abahutu bazubaka indi mu minsi itatu.

Agira ati, “Babanje kuboherezamo imyuka ya za lisansi zitwara imodoka bacishije mu Munara wa Kiliziya, binaniranye abatutsi barimo imbere banga gusohoka niko kuzana imashini irayisenya”.

Ndakubana avuga ko atakandagiza ikirenge muri Kiliziya

Kugeza ubu yizera ko umuntu ku giti cye yasenga Imana ikamwumva kandi ko Padiri cyangwa undi muntu nta bubasha agira burokora umuntu cg ngo bumugumishe mu cyizere cy’ubuzima.

Agira ati, “Njyewe Imana yandokoye mu ishusho yayo nk’umuntu, kandi Padiri yatubwiye ko natwe dufite ubushobozi bwo kwisengera, none se ubwo naba nongera kumujya imbere ngo amafashe iki”?

Avuga ko akiri umukirisitu gaturika ariko adakozwa kujya gusengera mu kiliziya gusa ngo yoherezayo abana be kuko batazi ibyabaye mbere, gusa ngo akemera ko iyo bagiyeyo basenga bitandukanye n’ibya kera mu gihe cya Jenoside.

Agira ati, “Padiri yatweretse ko gusengerwa atari ngombwa ko n’undi wese yasenga, Ntabwo natekereza ko umupadiri yakwitwara nka Seromba, gusa byari ibitekerezo bya Seromba wenyine, njyewe mfata Bibiliya yanjye ngasenga kandi ndacyari umukirisitu.

Uretse uyu mupadiri utanzweho, hari n’abandi bivugwa ko bagize uruhare muri Jenoside bakidegembya mu mahanga ariko hakaba hari n’abakatiwe n’inkiko zaba izo mu Rwanda cyangwa hanze.

Urwibutso rwa Nyange rwahoze ari Paruwasi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi birindwi na Magana inani (7800), naho Paruwasi byavugwaga ko izubakwa mu minsi itatu imaze umwaka umwe itashywe ku mugaragaro, ikaba na yo ngo ifatwa nk’amateka y’abakirisitu ba Nyange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo Musenyeri avuga ko "ntawe bakingira ikibaba",namenye ko Kiliziya Gatolika,kimwe n’andi madini,afite uruhare rukomeye muli Genocide ya 1994.Kandi Gatulika yo yatangiye muli 1959,ubwo Musenyeri Perraudin yafashaga president Kayibanda gushing ishyaka Parmehutu.Nyuma yahoo,ku ngoma ya Habyarimana,Musenyeri mukuru wa Gatolika witwaga Nsengiyumva Vincent,yari muli Komite Nyobozi y’ishyaka MRND.Ikindi kandi,iyo Gatolika koko iba "idini yonyine itunganye"nkuko baririmba mu Kiliziya,nta Genocide yali kuba mu Rwanda.Kubera ko Abayobozi hafi ya bose bali Abanyagatolika,nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.Kimwe n’uko Interahamwe hafi ya zose zari gatolika.Yesu yavuze ko Abakristu nyakuri bazarangwa
n’urukundo.

karekezi yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka