IBUKA irasaba abakoze Jenoside kurushaho gutanga amakuru

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana, urasaba ko abakoze Jenoside barushaho gutanga amakuru yerekeranye na Jenoside.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka i Mwulire
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka i Mwulire

Umuyobozi wa Ibuka muri Rwamagana, Musabyemariya Dativa, yasabye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kwiga uburyo iki cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ibihumbi 26 na 851 baruhukiye mu rwibutso rw’i Mwulire muri ako Karere ka Rwamagana ndetse no gushyingura imibiri mishya 51 kuri uyu wa 18 Mata 2019.

CNLG ivuga ko kuba hari imibiri mishya ikirimo kuboneka kandi bitagizwemo uruhare n’abishe Abatutsi, ngo ari ikimenyetso gikomeye cy’uko ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango bikiriho mu Banyarwanda.

Musabyemariya uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rwamagana
Musabyemariya uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rwamagana

Madame Musabyemariya na we akomeza avuga ko uku guceceka byatangiye kubatera impungenge (nka Ibuka) ko umugambi wo guharanira iterambere mu Banyarwanda ushobora kuba atari umwe.

Ati "Dufite impungenge zijyanye n’abagize uruhare muri Jenoside kuko tutazi ikibari ku mutima, turasaba ko mutwigira uburyo bahabwa igihe cyo kutubwira".

"Kuvuga biraruhura, bizatwongerera icyizere(twebwe abarokotse), ko umugambi wo guteza imbere igihugu ari umwe mu Banyarwanda".

"Bizatuma tumenya(bazatubwira) aho abacu bari, bitume turuhuka kandi binatworohereze gutanga imbabazi".

Umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Ibuka, Jean Pierre Nkuranga avuga ko icyo batifuza ari ubuhamya bumeze nko kwigamba kw’abakoze Jenoside.

Ati"Icyo tutemera ni ubuhamya butangiwe hano mu gihe cyo kwibuka, kuko hari aho byabaye bigaragara nko kwigamba, ariko twemera ko hashyirwaho ikindi gihe n’ahandi hantu bagatanga ayo makuru".

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye na we akomeza avuga ko biteye impungenge kuba hashize imyaka 25 abazize Jenoside bose batazwi ahantu baherereye.

Imibiri 52 yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire nyuma y'umuhango wo kwibuka
Imibiri 52 yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire nyuma y’umuhango wo kwibuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko Leta itazashyiraho uburyo bwo guhendahenda abantu kugira ngo bavuge aho bashyize imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Dr Bizimana avuga ko ibi nta musaruro byatanga ariko ko bazakomeza kwigisha kugira ngo amakuru atangwe.

Ati "Ibi bizajyana no gusaba abarokotse Jenoside kwiyakira mu gihe baba batarabona ababo, kugira ngo bakomeze kwiteza imbere".

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mwaka wa 2002 rivuga ko Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari 1,074,017.

CNLG ivuga ko ikirimo kwegeranya imibare y’abamaze gushyingurwa mu nzibutso zose ziri mu gihugu.

Iyi Komisiyo itangaza ko imibare y’abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka buri mwaka kuko ngo yavuye ku barenga 300 mu myaka yashize, bakaba babarirwa muri 70 kugeza ubu muri 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo muri Nyamasheke(ex-kirambo na Kagano) baranangiye

Mparambo yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Nkuko Ibyakozwe 17:26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

gatera yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka