SONARWA ishimira Inkotanyi zakoreshejwe n’Imana zigahagarika Jenoside
Umuyobozi muri Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda, SONARWA, ashimira Inkotanyi zarokoye abicwaga mu gihe bari batereranywe.

Muri iki gihe u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, SONARWA na yo iribuka abari abakozi bayo icyenda.
Umuyobozi mukuru wa SONARWA ishami rishinzwe ubuzima(Life), Munyangaju Aurore Mimosa avuga ko n’ubwo Imana yari yiriwe ahandi, ngo yakoresheje ingabo z’Inkotanyi(APR).
Agira ati "N’ubwo dukeka ko Imana itari ihari, ariko yakoresheje Inkotanyi kugira ngo dushobore kurokoka".
"Muri gahunda ntabwo hariho kurokoka, gahunda yari iyo kwica Abatutsi bakavaho ntihazagire n’umenya uko Umututsi yasaga".

Munyangaju asaba abakozi ba SONARWA ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, guharanira kuba nk’Inkotanyi mu mitima yabo, baharanira ukuri banateza imbere Igihugu.
Umuyobozi wa SONARWA General, Twahirwa Tony, na we akomeza asaba ko urubyiruko rw’iki gihe n’ikizaza rugomba gutegurwa neza rukamenya icyateye Jenoside cyose rukacyirinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yizeza ko bagomba gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho inyigisho zitangwa ndetse abishe n’abiciwe ababo bakababarirana.


Ohereza igitekerezo
|