‘Prix Découvertes’ ni igihembo mbura amagambo yo gusobanura - Yvan Buravan
Mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2019, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan yakoze igitaramo, ari nacyo yashyikirijwemo igihembo cye, yatsindiye mu mpera z’umwaka wa 2018, igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI.

Mbere gato y’uko igitaramo gitangira, Yvan Buravan, yaganiriye n’umunyamakuru Juliette Fievet, Umunyamakuru w’imyidagaduro mu gihugu cy’u Bufaransa.
Amubajije ku buryo afata icyo gihembo, Yvan Buravan yavuze ko ari igihembo kidasanzwe kuri we. Yagize ati “Ngerageza gushaka amagambo nakoresha ngo mvuge kuri iki gihembo nkayabura. Ariko nagira ngo mbabwire ko kuri jyewe ari intambwe ikomeye ku mwuga wanjye. Kuva nahabwa iki gehembo, hari byinshi byiza byiyongereye ku muziki wanjye”.

Yvan Buravan, yagiye akora ibitaramo mu bihugu binyuranye bya Afurika aho avuga ko yahigiye byinshi, mu bijyanye no gukora ibitaramo, ndetse no kumenyekanisha umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Kuri iyi nshuro, yagombaga gukorera iki gitaramo mu mujyi wa Paris, mu gihugu gikomokamo igihembo yahawe. Buravan yavuze ko ashimishijwe cyane n’uko indirimbo ze, amarangamutima ye, byambutse imipaka ya Afurika. Yagize ati “Buri muhanzi wese aba yifuza ko ibihangano bye byagera kure. Ndishimye ko nanjye ndenze Afurika, nkaba ntangiriye i Paris, ni amahirwe atabona buri wese”.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|