Ibikoresho bya parasitike bikoreshwa inshuro imwe bigiye gucibwa

Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano, aravuga ko ibikoresho bya parasitike bikoreshwa rimwe nabyo bigiye guhagarikwa, kuko ukutabora kwabyo bikomeje kuba intandaro yo kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bikagira n’ingaruka ku buzima bw’amuntu.

Dr Vincent Biruta minisitiri w'Ibikorwa remezo
Dr Vincent Biruta minisitiri w’Ibikorwa remezo

Ibi Minisitiri Vincent Biruta yavivuze kuri uyu wa kabiri tariki 17 Mata 2019, ubwo Minisiteri ayoboye yari yitabye inteko ishingamategeko y’u Rwanda mu gikorwa cyo gusuzuma umushinga w’itegeko rigamije guca ibikoresho bikoze muri parasitike bikoreshwa inshuro imwe ubundi bikajugunwa.

Ministiri Biruta agaruka ku mpamvu nyamukuru bifuza no guca ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri parasitike bikoreshwa inshuro imwe,

Yagize ati “ubundi muzi ko mu Rwanda dusanzwe dufite itegeko rimaze imyaka 10 ryatowe mu mwaka wa 2008, rica amasashi ya parasitike kubera ingaruka afite ku bidukikije by’umwihariko umwanda atera kandi akaba ari ibikoresho bitabora byagiye mubutaka biheramo, amazi ntabashe kwinjira mubutaka neza iyo bigiye mumazi nabyo birayangiza byaba mu migezi no mu biyaga ugasanga ndetse rimwe na rimwe bibangamira ubuzima bwo muri ayo mazi, amafi ntakure neza cyangwa se amwe akanapfa ndetse no hanze hari igihe amatungo ajya yicwa n’amashashi."

Iryo tegeko rero ryagize akamaro, isuku iriyongera mu gihugu ndetse n’ingaruka zayo masashi kubidukikije zigenda zigabanuka

ariko uyu munsi nyuma y’uko iryo tegeko ritorwa hari n’ibindi bikoresho bikorwa muri parasitike byagiye biza ku isoko bigakoreshwa rimwe bikajugunwa. Hari imihehe, udukombe, amasahani, amakanya n’ibindi kandi ni ibikoresho bitabora.

Ministiri Biruta akomerezaho ati “twasanze rero aringombwa ko dutera intambwe tukongeraho n’ibyo bikoresho kugirango turengere ibidukikije kandi twongere n’isuku usibye no kutabora n’iyo bijugunwe usanga biteye umwanda hirya no hino.”

ikindi minisitiri Biruta yavuze ni uko bimwe muri ibyo bikoresho cyangwa byishi muri byo usanga bifite ibishobora kubisimbura.

Atanga urugero rw’ibikombe bya parasitike bitumizwa kandi hari ibindi bikoze mu ibumba, ndetse hakaba hari na parasitike cyangwa amasahani bikoreshwa inshuro nyishi badakoresha cyangwa bajugunya.

Hari kandi n’imiheha ikoze mu bipapuro n’indi ikoze mu biti iri ku isoko. Ibyo byose ni ibintu bigaragaza ko bimwe muri ibyo bikoresho wabyihorera ntibigire icyo bitwara ibindi muri byo bifite n’ibyabisimbura.

Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ubuhinzi, n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite Nyirarukundo Ignacienne avuga ko bashyigikiye uyu mushinga.

Yemeza ko ufitiye inyungu Abanyarwanda ariko agaruka ku ishyirwa mu bikorwa ryawo mu buryo bwo kurundanya ibyo bikoresho bya parasitike bikoreshwa inshuro imwe.
Agira ati “icyo kutajugunya ahantu hose habonetse no ku bitwara babivana mu ngo iyo bihari mbona icyo cyaragezweho”

Akomeza ati “igisigaye ni ukubitandukanya noneho n’ugiye kubifata murugo akagenda asanga uwo mu rugo yabishyize ahantu hatandukanye. Uwo mu rugo natabikora amenye ko hari icyo atugomba kandi agomba kubibazwa n’amategeko.”

“Ubishyira mu modoka nawe, naramuka abivanze nyamara yabisanze mu rugo bitandukanye, uwo nawe yumve ko hari icyo atugomba kandi natabikora ari bubibazwe.”

Abadepite bifuje ko hakorwa urutonde rw’ibikoresho bya parasitike bitabora bitemewe mu Rwanda.

Ministiri Biruta yemeza ko hari n’ibikoresho bya parasitike bizajya byemererwa gukoreshwa bisabiwe uruhushya n’inzego zibishinzwe hamaze gukorwa isuzuma bikagaragara ko ibipfunyikwamo ntahandi byapfunyikwa ndetse byakwangirika biramutse bitari muri parasitike.

Nyuma yo gukora uru rutonde abadepite bifuzako hajya hakorwa igenzura ku bindi koresho bya parasitike byaba bigeze kumasoko ari bishya nabyo bikongerwa mu byaciwe; bigakorwa nyuma y’igihe runaka cyaba cyemejwe muri iri tegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka