Muhanga: Ubukene no gutsimbarara bibangamiye irangizwa ry’imanza

Abahesha b’inkiko batabigize umwuga mu Karere ka Muhanga baravuga ko ubukene no gutsimbarara ku myanzuro y’inkiko ku batsinzwe biri mu bituma imanza zitarangirizwa igihe.

Rwiyereka avuga ko ubukene no kutava ku izima ku batsinzwe bibangamira kurangiza Imanza
Rwiyereka avuga ko ubukene no kutava ku izima ku batsinzwe bibangamira kurangiza Imanza

Abahesha b’inkiko batabigizwe umwuga kandi bagaragaza ko hari bagenzi babo baza mu kazi kandi basanzwe atari abanyamategeko bakabangamirwa n’ingingo ziba zigoranye mu kurangiza imanza bikaba na byo byatuma zitinda.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagizwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’Imirenge mu nzego z’ibanze, aba bakaba bakunze gutungwa agatoko ku kugenda biguru ntege mu kurangiza imanza zabaye itegeko.

Hari n’aho bifata igihe kirenga umwaka usaba kurangirizwa urubanza yarategereje agaheba kandi ahora yibutsa.

Mu Karere ka Muhanga na ho hagarara bene ibi bibazo, nk’uko Raporo y’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) wita ku burenganzira bwa muntu ibigaragaza aho, abaturage bashinja abashinzwe kurangiza imanaza kubigendamo gahoro bikabangamira inyungu z’uwatsinze urubanza.

Rwiyereka Roger uyobobora Umurenge wa Nyarusange, akaba n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga, agaragaza ko imanaza zirangizwa ahubwo abatsizwe ari bo ba nyirabayazana bo gutinza ko zirangizwa.

Agira ati, “Turazirangiza ariko abaturage batsinzwe batemera imyanzuro y’inkiko nibo batugora ugasanga bakomeza gusiragira mu nzego ngo zibarenganure bararenganye,icyo gihe ntiwarangiza urwo rubanzaariko burya baba bashaka gutinza irangizarubanza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, we agaragaza ko abahesha b’inkiko batabigize umwuga babangamirwa no kuba batabona amahugurwa yihariye mu kurangiza imanza by’umwihariko ku bakinjira mu kazi.

Agira ati, “Usibye kurahirira kurangiza imanza, umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga nta yandi mahugurwa y’umwihariko abona, ibyo bitum na we agira impungenge zishingiye kuri izo manza arangiza kuko iyo ururangije nabi urahanwa, kandi bitaguturutseho”.

Umukozi wa Miniteri y’ubutabera MINIJUST ukora mu nzu y’ubufasha mu by’amategeko MAJ mu Karere ka Muhanga avuga ko iyo umunyambanga nshingwabikorwa agize imbogamizi mu kurangiza imanza, bamufasha ariko ko n’amahugurwa ari ngombwa.

Umuryango Ihorere Munyarwanda na wo ugaragaza ko abarangiza imanza batarabigize umwuga bakwiye amahugurwa kandi ko bufatanye na MINIJUST ndetse n’Akarere ka Muhanga bazatanga ayo mahugurwa.

Minisiteri y’ubutabera kandi igaragaza ko izakomezagukora ubuvugizi abakozi bashya bakajya babona amahugurwa kandi hazasuzumwa icyifuzo cy’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga basaba ko bakurirwaho izo nshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega ntibyumvikana ukuntu aba bayobozi bahawe ziriya nshingano. Umuyobozi w’umurege cyangwa akagali uzamutuma kurangiza urubanza rusaba ko umuntu uyu nuyu watsinzwe urubanza avanwa munzu cyangwa muisambu yatsindiwe, nurangiza umushinge gushakira wa muturage aho aba; murumva ibi bintu bitabangamye koko.

kuku yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka