Umurusiya wavumbuye ‘Kaspersky’ azitabira ‘Transform Africa’ mu Rwanda

Biteganyijwe ko Umurusiya w’umuherwe witwa Eugene Kaspersky, ari na we wavumbuye ikoranabuhanga rya ‘kaspersky’ rifasha mu kurinda ibikoresho by’ikoranabuhanga gufatwa na za virusi zangiza amakuru cyangwa ibibitswe muri ibyo bikoresho, azitabira inama ya ‘Transform Africa’ izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu 2019.

Eugene Kaspersky yarangije mu ishuri ry’ikigo cy’ubutasi cyo mu Burusiya cyitwa ‘KGB’ atangira gukora porogaramu ya mbere ya antivirusi mu 1990. Mu nama ya Transform Africa, azatanga ikiganiro kivuga uko ikoranabuhanga rishobora guhindura isi y’abakoresha interineti.

Kaspersky yatangiye kwiga uko yarinda umutekano wa za mudasobwa mu 1989, ubwo mudasobwa ye yari yafashwe na virusi yitwa ‘Cascade’. Virusi ya Cascade ni imwe muri za Virusi zibasira imbuga zifite ikirango cya .com

Uwo muhanga mu ikorangabuhanga Eugene Kaspersky yahise ashinga laboratwari yo gukora ‘Kaspersky’ mu 1997, akaba ari na we wari uhagarariye iyo sosiyete ikora ubushakashatsi ku bijyanye na antivirusi.

Kugeza ubu, abantu barenga miliyoni 400 bakoresha ikoranabuhanga rya antivirusi ya Kaspersky, mu rwego rwo kurinda umutekano wa za mudasobwa zabo.
Inama ya Transform Africa y’uyu mwaka izaba urubuga rwiza ku Banyarwanda bashoye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, aho bazaganira na Eugene Kaspersky uko bakora neza kugira ngo bagere ku musaruro bifuza mu ikoranabuhanga.

Inama ya ‘Transform Africa’ ya gatanu izaba ku matariki ya 14 na 17 Gicurasi ,ni imwe mu nama zikomeye zijyanye n’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu 4500. Muri bo harimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, n’abaminisitiri, abatanga ibiganiro ku rwego mpuzamahanga, abavuga rikumvikana n’abandi. Ibihugu birenga 90 bizaba bihagarariwe’

Nk’uko ari inama ikomeye ku ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, izitabirwa n’abakora mu ikoranabuhanga batandukanye kandi bakomeye, harimo na Katharina Bochert, uhagarariye ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa ‘Mozilla’ na we biteganyijwe ko azatanga ikiganiro mu nama ya Transform Africa” ya gatanu izabera i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka