Kinazi: Abarokotse Jenoside baribaza igihe Ntaganda Bernard azaryozwa ibyo yakoze

Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi barasaba ko Maitre Ntaganda Bernard afatwa agashyikirizwa ubutabera kuko bavuga ko yari yarashyizeho bariyeri yicirwagaho Abatutsi.

Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ruhango
Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ruhango

Abarokotse Jenoside bavuga ko Ntaganda yahoze ari umuyobozi wungirije Burugumesitiri, (Assistant Bourgumestre) wa Komini Ntongwe, kandi yafatanyaga na Burugumesitiri Kagabo guhiga Abatutsi hirya no hino ku Mayaga.

Bavuga ko Ntaganda ubwe yari afite bariyeri hafi y’ikigo nderabuzima cya Kinazi kandi yatwaraga ibikoresho byifashishwaga mu kwica Abatutsi muri Jenoside, kandi akitabira inama zishishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Bavuga ko n’ikimenyimenyi, Maitre Ntaganda washinze ishyaka rya Politiki PS Imberakuri nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nta Mututsi n’umwe yigeze arokora cyangwa ngo amufashe guhunga kandi yari umuyobozi ukomeye.

Igikomeje kwibazwa ni ukuntu ngo bakomeza kumutangaho amakuru ariko ntafatwe ngo ashyikirizwe ubutabera kandi abamushinja bahari. Icyakora ngo bazakomeza kuvuga ibyo yakoze kugeza igihe ubutabera buzabumvira.

Ubwo abakozi b’ibitaro bya Ruhango bibukaga bagenzi babo bakoraga kwa muganga no mu bigo nderabuzima bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umusaza Ntaganira yagaragaje ko buri gihe iyo bibuka badahwema gutanga ubuhamya bw’ibyo Ntaganda yabakoreye ariko ko babuze ubutabera.

Yagize ati, “Umuntu wirirwa asebya ubuyobozi, yaratumariye abacu, twibaza icyo yatanze ku buryo adakurikiranwa kikatuyobera biteye agahinda, njyewe ubwanjye namubonanaga umupanga yari kuri bariyeri”.

Umusaza Ndandari we avuga ko Ntaganda yakoze Jenoside kuko yajyanaga n’interahamwe gushaka Abatutsi bahungiye i Kabgayi bakaza kwicirwa Kinazi kugira ngo amalisiti bakoze y’abagomba kwicwa yuzure.

Ntaganira avuga ko ababishinzwe nibadafata Ntaganda, abacitse ku icumu bazabyikorera
Ntaganira avuga ko ababishinzwe nibadafata Ntaganda, abacitse ku icumu bazabyikorera

Icyakora ngo na we yibaza ko kuba Ntaganda ashyigikiwe n’amahanga ari byo bituma adakurikiranwa agasaba inzego zibishinzwe kubikora cyangwa abacitse ku icumu bakabyikurikiranira.

Agira ati, “Njyewe nibaza igihe Ntaganda azaryozwa ibyo yakoze, n’ubwo na we atariho, ariko akwiye gushyikirizwa ubutabera, niba ababishinzwe ntacyo bakoze twebwe abacitse ku icumu tuzabyikorera”.

Me Ntaganda ahakana uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Kigali Today kuri telefone, Maitre Ntaganda Bernard yatangaje ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri abacitse ku cumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bamushinja gukora Jenoside.

Avuga ko ibyo bamurega byo kuba baramubonanye umupanga uriho amaraso ngo ni ibinyoma byambaye ubusa, naho kuba yari afite bariyeri hafi y’ikigo Nderabuzima cya Kinazi, ngo nta n’iyahigeze usibye kuba yari ayiriho.

Avuga ko ahubwo abamushinja uruhare muri Jenoside bamushinyagurira kuko na we yarahigwaga kuko ngo nyina yari Umututsikazi kandi ko yirirwaga amurinze kugira ngo ahangane n’ibitero byashakaga kuza kumwica.

Yongeraho ko abavuga ko yari yungirije Burugumesitiri icyo gihe Jenoside yageze i Kinazi amaze imyaka ibiri atagikora ako kazi kandi ngo ntiyari agikorana na Burugumesitiri Kagabo.

Agira ati, “Uko umwaka ushize undi ugataha, abanshinja bagenda basimburana kumbeshyera, n’ubwo nari mfungiwe i Nyanza abatanze ubuhamya banshinje ko nari mfite umuhoro uriho amaraso, umwaka ushize nabwo hari abanshinje bariyeri”.

“Intambara yateye ntakiri uwungirije Burugumesitiri kuko nari maze imyaka ibiri naragiye kwiga ibijyanye n’amategeko, iwacu hari hafi y’ibitaro nta na bariyeri yigeze ihaba, abanshinja ni ibintu bamenyereye byo kumbeshyera ni yo mpamvu ntacyo bijya bitanga”.

None kuki ari we ushinjwa buri gihe?

Me Ntaganda agaragaza ko impamvu akunze gushyirwa mu majwi ngo yakoze Jenoside ari impamvu za Politiki zigamije kumwangisha abaturage, ngo bakomeze kumubuza gukora Politiki nk’uko abishaka.

Avuga ko atazajya kurega abo bamuharabika kuko ngo n’ubundi atari ubwa mbere bamushinja kandi ntihaboneke ibimenyetso, kandi ko abanyepolitiki ari bo bihishe inyuma y’ibyo ashinjwa.

Agira ati, “Mu mwaka wa 2006 narezwe muri Gacaca mburana amezi atatu ngirwa umwere ntawaje kunshinja, njyewe ubwanjye nahishe Abatutsi benshi, harimo abaturanyi. Nahishe uwitwa Mapiki w’ i Nyakabungo ubu ni umusore kuko icyo gihe yari afite imyaka itandatu”.

“Hari umukobwa witwa Nadine nahishe ubu arakomeye ariho, hari n’abandi bana nahishaga nijoro nkabajyana kwa muramu wanjye, mama yari Umututsikazi ntabwo nari kumusiga ngo njye kwica ahubwo nanjye narahigwaga nigeze no gucibwa ibihumbi 30frw ngo mpishira inyenzi”.

Habarurema avuga ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi ko na Ntaganda aramutse yayikoze atabura kubihanirwa
Habarurema avuga ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi ko na Ntaganda aramutse yayikoze atabura kubihanirwa

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi ko Ntaganda atari we ushyirwa mu majwi wenyine utarafatwa gusa, ahubwo ko hari n’abandi kandi ko hari icyizere cy’uko ubutabera buzakora akazi kabwo.

Agira ati, “Ndumva ku kibazo cya Ntaganda mwagarutseho, Jenoside ni icyaha kidasaza kandi nabonye n’ababishinzwe twari kumwe aha bagiye babyandika buriya kizakemuka”.

Abakozi b’Ibibitaro bya Ruhango kandi banaremeye uwacitse ku icumu utishoboye bamugenera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 Frw yo kumufasha kumwubakira inzu yo guturamo, kandi biyemeza kuzakomeza kumuba hafi bamufasha kwiyubaka.

Abakozi b'ibitaro bageneye uwarokotse Jenoside utishoboye ibihumbi 300
Abakozi b’ibitaro bageneye uwarokotse Jenoside utishoboye ibihumbi 300
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nange iwacu ni Kinazi ariko Ntagamda arazira kutavuga neza ubutegetsi. Nonese ko Ntaganira Wellars yabaye bourgmestre wa Ntongwe akaba ari umunya Kinazi kandi azi neza Ntagamda yabujijwe n’iki kumufunga akiyobora Ntongwe? Barananirwa gushyira imbaraga mu gushaka Kagabo na Ndoreyaho batumariye abantu kandi bidegembya kuri Goma bagata umwanya. Kuri Ntagamda.

Habimana Paulin yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Ese Ntaganda niba yarakoze genocide babujijwe n’iki kuregera inkiko gacaca ngo aburanishwe nibimuhama ajye aho abandi bari? Ibi ni amatiku yanze gucika muri twe aho tutajya twifuriza amahoro abo dufite ibyo tudasangiye. Ngo abacikacumu bazabyikorera? Mbega imvugo, wagirango ni bamwe bavugaga gukora bavuga kwica. Aba basaza niba bafite ibimenyetso bishinja Ntaganda nibegere ubugenzacyaha bamurege naho kuvuga ibi mu gihe cyo kwibuka mbifata nko gushaka kumucisha umutwe atanaburanye hagendewe gusa ku marangamutima y’ibihe tuba turimo.

Banyangiriki yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

Eeeeeh. Gacaca zabaye muri he? Mugihe hatangwaga amakuru ya Gacacs, kuki mutamureze? Ntaganda ko yigeze gufungwa axira jenoside, yafunguwe ate?

bruce yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

ariko rero leta nayo yakagombye kujya ishishoza ibyo uyu musaza avuga nibinyoma kandi ndabona ameze nkuwatikurq maze maze ntaganda wiyamamaje akaba ikimenyabose murwanda yaba yarakoze genocide atarabiryozwa ko ataba mumahanga kndi leta yu rwanda ndayizeye mugucakira abakoze genocide. ikindi gacaca kozahabaye zaramuburanishije abasazaza bikigihe nabo . njye nuwo ntaganda nukumubona kumafoto sinamuzi

banange yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

Nigute se ubwo byashobotse ko yaba atarashashwe kandi atarigeze ahunga🤔 gacaca ntiyageze muri akogace? ()

Ami yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka