Mu mezi atandatu haraboneka impuguke mu bwubatsi 60

Urugaga rw’abubatsi ruratangaza ko mu mezi atandatu ruzaba rwungutse abahanga mu byo kubaka basaga 60, bafite ubumenyi buhagije bakuye mu ishuri ndetse n’ubunararibonye, bagiye kuvana mu imenyerezamwuga (stage) rifasha abarangije kwiga ibijyanye n’ubwubatsi (Engineers) mu kwimenyereza no gukorana n’abahanga muri byo, igikorwa bakora buri mwaka.

Bagiye biyemeje kuba inararibonye mu bwubatsi
Bagiye biyemeje kuba inararibonye mu bwubatsi

Cecile Uwimana umwe mu bagize urugaga rw’abanjeniyeri, avuga ko mbere y’uko uru rugaga rubaho byasabaga kuba umuntu afite amafaranga batitaye ku bumenyi afite agahita yitwa umunjenyeri, ibintu byashyiraga abantu mu kaga rimwe na rimwe hakaba impanuka ziturutse ku myubakire mibi, hakabura ubibazwa.

Yagize ati “ubu buri wese aza muri uru rugaga akanarahirira inshingano ze, kuko ni umwuga ushobora gushyira abantu benshi mu kaga, ni yo mpamvu umuntu umunjeniyeri agomba kuba afite ubushobozi n’ubumenyi bihagije”.

Akomeza avuga ko ari yo mpamvu bagenera imyimenyerezo abarangije kwiga ubwubatsi bagakorera ahantu hatandukanye, bityo bakabikora babizi kandi babishoboye.

Ku ruhande rw’abagiye kwimenyereza mu bwubatsi bemeza ko abanyeshuri benshi bibanda ku bintu byanditse ugasanga babizi mu magambo ariko batazi kubikora.

Habineza Jean Luc Deo ugiye kwimenyereza, yagize ati “ngiye kubona ubunararibonye kuko hari ibyo nari nzi ariko ntaragira amahirwe yo kubikora”.

Ineza Nora na we ni umukobwa w’umwubatsi wemeza ko kubaka yabikoze nk’umukobwa kubera ko zahoze ari inzozi ze ariko agashimangira ko bigoye kubona ahantu henshi ho kwimenyereza bikaba bigoye ko warangiza kwiga ugahita utangira gukora akazi.

Yagize ati “tugiye gukorana n’abamaze igihe muri aka kazi babifitemo uburambe. Tuzashyira mu bikorwa ibyo twize mu magambo, ku buryo mu mezi atandatu tuzaba natwe turi ba kabuhariwe mu bwubatsi”.

Urugaga rw’abubatsi rwatangiye kubaka ubushobozi bwabo mu mwaka wa 2017 batangiza abanyeshuri 30. Kuri ubu abagera kuri 60 nibo bagiye guhabwa bene aya mahugurwa, abarenga 30 bakaba barahise babona akazi ndetse bakaba bizeye ko n’aba 60 bashobora guhita babona akazi.

IbI byose babifashwa n’ikigo cy’abongereza Royal Academy engineering, bagatoranywa bitewe n’ubushobozi buhari kuko baba baturuka mu makaminuza atandukanye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aba engineers nabakera mwe muceceke muziki se karukurya ayubusa ntabumenyiwifitiye

fundi yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

Murakoze Kigali Today kutugezaho inkuru nk’izi zitwereka aho u Rwanda rugeze rwiyubaka binyuze mu ngaga z’abanyamyuga. Aha muba mufasha n’abakirangiza amashuri kumenya ko gahunda nk’izi ziriho, kuko byari byaragaragaye ko hari abarangiza amashuri y’ubwenjenyeri bakabura aho berekeza; ugasanga hari na bamwe bajya gukora akazi kadafite aho gahuriye n’umwuga bigiye nko gucuruza za me to you cyangwa no kuba aba serveri ( serveurs) mu tubari. Biba bigaragara ko baba babuze uko bagira kuko kugira ngo umuntu ufite umushinga runaka aguhe akazi gasaba ubuhanga mu bwenjenyeri, abanza kugusaba icyemezo cy’ubuzobere ( experience).

Karasira Venuste yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka