Inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba ubutwari bwa buri wese - Padiri Consolateur
Imiryango ishingiye ku myemerere hamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta irasabwa gufasha Abanyarwanda kwiyubaka, kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, kubungabunga amateka ya Jenoside no kubaka ubumuntu.

Urwego rw’Igihugu rw’ Imiyoborere(RGB), rufatanyije n’amadini ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, bagiranye ibiganiro barebera hamwe uko bakwiriye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bunga Abanyarwanda binyuze mu isanamitima, bikaba byakozwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu biganiro byatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yagaragaje ko inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba ubutwari. Iyo komisiyo isanga uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo ubwiyunge bwifuzwa bugerweho.
Padiri Consolateur Innocent, komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko kugera kuri urwo rwego rwifuzwa atari inzira yoroshye kuko imeze nk’ahantu hazamuka.
Yagize ati “Inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba ubutwari bwa buri wese”.
Imiryango ishingiye ku myemerere na yo yagaragaje ko hari bamwe muri bo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagize intege nke mu gushyigikira Jenoside kandi banahembera ingengabitekerezo, ndetse na bamwe mu bayoboke b’ayo madini bica Abanyarwanda kuko ngo badahuje ubwoko.
Lambert Bariho, uturuka mu itorero Ellen Ministries Rwanda, avuga ko nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bakwiriye kubaho mu buzima bwiza, batangije gahunda y’isanamitima. Icyakora ngo bisaba kudacika intege.
Ati “Hari gihe utangira ibintu wagera hagati ugazubira inyuma, icy’ingenzi ni ukudakica intege. Kimwe mu bikibura rero ni uko hari ya mitima itarashobora gusanwa, bitewe n’uko abayisana wenda na bo bagikomeretse, rero ni urugendo rw’abanyamadini bagomba gukomeza gukora basana imitima y’ababagana bityo na ya ngengabitekerezo ya Jenoside ntizabone aho ifata”.
Imiryango itari iya Leta ivuga ko mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibayeho, hari ibyakozwe, ariko kugira ngo bitange umusaruro mwiza binyuze mu isanamitima, ngo birakwiye ko Abanyarwanda babohoka mu mitima yabo.
Sekanyange Jean Leonard uyobora ihuriro ry’iyo miryango agira ati “Abanyarwanda barabana, ariko hakenewe isanamitima ku buryo abantu babohoka. Amateka ni ayacu kandi Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda, rero ni twe tugomba kubaka igihugu cyacu, dufite imyumvire mizima, bityo abana b’u Rwanda bazabe mu gihugu cyiza”.
Akomeza avuga ko gusana imitima atari nko kunywa imiti bagura, ahubwo n’ibiganiro bigaragaza ko hakenewe ubwiyunge kugira ngo Abanyarwanda biyubakire igihugu kizira amacakubiri.

Dr Uster Kaitesi, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ Imiyoborere (RGB), yasabye amadini ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, gushyira imbaraga mu gusana imitima y’ Abanyarwanda dore ko ari na bo bahura n’abantu benshi buri munsi.
Dr Uster Kaitesi yagize ati “Turabasaba gukorera mu nyungu z’abaturage, mwubaka ubumwe bwabo, mubafashe mu kwiyubaka, banagira umwanya wo kwibuka. Burya kwibuka ni isoko yo kwiyubaka”.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na yo yasabye abanyamadini ndetse n’imiryango itari iya Leta kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ikigaragara ku bwinshi. Ni mu gihe mu minsi ine ya mbere u Rwanda rwari rumaze ruri mu cyumweru cy’icyunamo, abagera kuri 47 bari bamaze gukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, bakaba bakurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyananiye abantu,Imana izabyikorera.Imana yashyizeho umunsi wa nyuma,ubwo izahindura ibintu.Icya mbere,izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Hanyuma ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ndetse izure n’abapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma isi yose ibe Paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa.Nguwo umuti rukumbi w’ibibazo byose isi ifite.Niba dushaka kuzayibamo,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana",aho kwibera mu byisi gusa.Niko Matayo 6:33 havuga.