Abamotari baratangira gukoresha mubazi guhera muri Kamena 2019

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) buravuga ko bwamaze kuganiriza abamotari ku buryo bitarenze Kamena 2019 abatwara abagenzi kuri moto bose bazaba bafite utwuma tubara ibilometero watwaye umugenzi kandi tukagena igiciro akwishyura.

Perezida wa Federasiyo y'Abamotari mu Rwanda avuga ko abadashaka kujyana n'igihe ari abadashaka gukorera mu mucyo
Perezida wa Federasiyo y’Abamotari mu Rwanda avuga ko abadashaka kujyana n’igihe ari abadashaka gukorera mu mucyo

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Daniel Ngarambe, avuga ko bitarenze Kamena uyu mwaka, abamotari bose bagomba kuzaba bararangije kwiyandikisha ku gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi, mu rwego rwo guca akajagari muri uwo mwuga.

Ngarambe avuga ko biteguye gutangirana na mubazi mu kwezi kwa gatandatu kuko ari bwo abamotari bazaba barangije kwiyandikisha n’ubwo hakiri bamwe muri bo babyinubira.

Agira ati “Ababyinubira ni babandi badashaka gukora kinyamwuga, bashaka gukora mu kajagari, ababyinubira ni babandi bafite ubwishingizi bwo gutembera gusa (promenade), ababyinubira ni babandi badashaka gufata ubwishingizi.”

Akomeza uvuga ko kugira ngo umumotari ahabwe mubazi agomba kuba afite uruhushya rumwemerera gutwara moto, kuba afite ubwishingizi no kwerekana ikinyabiziga ukakimenyakanisha.

Ati “Ariko hari abantu usanga bashaka gukora ikimotari badashaka no kwishyura amafaranga y’imisoro y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ariya y’umusoro ku nyungu. Abo rero ntibaba bashaka kugaragara muri ubu bwikorezi.”

Agira inama buri mumotari kugira uruhare mu gushyira ku murongo umwuga wabo kugira ngo ushobore kugira icyo ubamarira.

Fredric Musabyimana, umumotari ukorera muri Zone ya Kigali muri Koperative yitwa Twiyubake Motari, na we ahamya ko gukoresha mubazi bishobora kuzatuma bunguka n’ubwo hari bagenzi be bakibifiteho impungenge.

Agira ati “Hari igihe utwara umugenzi aho yakwishyuye 1,500FRW ukamwishyuza 1,000FRW, akaguhenda cyangwa nawe ukamuhenda ariko mubazi nidutangira kuzikoresha ibyo ntibizongera.”

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa RURA, abamotari na Polisi, ku wa 5 Mata 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yasabye abamotari bose gushyira mubazi kuri moto zabo bitarenze ku wa 1 Nyakanga 2019.

Ibi Ing. Uwihanganye yababwiye ko ari umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 3 Mata 2019, yemeje uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku mapikipiki, bivuze ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka nta mumotari uzongera guciririkanya n’umugenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka